CAF yahagaritse gukoresha Vuvuzela muri CAN 2025

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 16, 2025
  • Hashize amezi 8
Image
Vuvuzela zahagaritswe muri CAN 2026 (Ifoto: Interineti)

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yahagaritse gukoresha
Vuvuzela mu Gikombe cya Afurika kizatangira ku wa tariki ya 21 Ukuboza kugeza ku ya 18 Mutarama 2026 muri Maroc.

Ni icyemezo cyafashwe mu gihe bahura iminsi ine ngo hatangire iri rushanwa rihuza ibihugu bya Afurika byahize ibindi bikabona itike yo gukina CAN 2025.

Vuvuzela ni kimwe mu gikoresho kifashishwa n’abafana bashyigikira amakipe yabo mu buryo budasanzwe, aho benshi kibafasha kurangura ijwi rikagera kure.

Bivugwa ko bwa mbere Vuvuzela yakoreshejwe n’Umunya-Afurika y’Epfo, Freddie Saddam Maake, wafanaga Kaizer Chief mu 1965.

Iki gikoresho cyongeye kwandika izina ku Isi hose mu 2010 ubwo Afurika y’Epfo yakiraga Igikombe cy’Isi.

Gufana hakoreshejwe Vuvuzela byahagaritswe mu Gikombe cya Afurika
  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 16, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE