Bwa mbere Kigali Peace Marathon 2026 izakinwa iminsi ibiri

Bwa mbere Kigali Peace Marathon 2026 izakinwa iminsi ibiri

Ku nshuro ya mbere mu mateka, Irushanwa Mpuzamahanga ry’Amahoro ryo gusiganwa ku Maguru, Kigali International Peace Marathon 2026, rigiye gukinwa mu minsi ibiri. Iri rushanwa ryo gusiganwa ku maguru ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 21.

Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42,195, Half Marathon y’ibilometero 21,097 na Run for Peace [ku batarabigize umwuga] y’ibilometero 10. Abategura iri rushanwa batangaje ko iry’uyu mwaka rizakinwa iminsi ibiri aho tariki ya 13 Kamena 2026, hazakinwa Run for Peace, abarikina bishimisha, mu gihe ku wa 14 Kamena 2026, hazakinwa ‘Full Marathon na Half Marathon.

Mu mwaka ushize wa 2025, Umunyarwandakazi Florence Niyonkuru yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba uwa mbere muri Half Marathon. Mu bagabo, Umunyarwanda Bigiramana Theophile yegukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu muri Half Marathon mu gihe Umunyakenya Njoroge Derrick Chege yegukanye umudali wa Zahabu.

Umunyakenya Laban Korir yongeye kwegukana ’Kigali International Peace Marathon 2025 ’mu bagabo naho mu bagore hatsinda Teresiah Omosa na we wo muri Kenya.

Ku nshuro ya mbere, Kigali Peace Marathon igiye gukinwa iminsi ibiri
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25