Blinken yageze muri Isiraheli mu biganiro bigamije amahoro muri Gaza

Blinken yageze muri Isiraheli mu biganiro bigamije amahoro muri Gaza

Kuri uyu wa Gatatu Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken yageze muri Isiraheli, aho ari mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu ntambara imazemo igihe n’umutwe wa Hamas.

Blinken ageze muri Isiraheli akubutse mu Misiri avuye kubonana n’abahuza b’ibiganiro hagati ya Isiraheli na Hamas.

Aljazeera ku wa Kabiri,yatangaje ko Blinken yagiye kubonana n’abahuza b’ibiganiro barimo  Abanyamisiri ndetse n’Abarabu, ngo barebere hamwe uko bagarura amahoro muri Gaza, kuko iyi ntambara imaze kugwamo   Abanyapalestina barenga 27.500, cyane cyane abagore n’abana.

Abagera kuri miliyoni 2.3 bavanywe mu byabo n’intambara bugarijwe n’inzara, kubura amazi, imiti, ndetse n’aho kuba.

Ni mu gihe Gaza hafi ya yose yangiritse nyuma y’amezi hafi ane ibisasu bya Isiraheli byisukiranya ku butaka bwayo.

Amerika, Misiri na Qatar ni byo bihugu biri kwita ku masezerano yo guhagarika intambara azatuma habaho guhanahana imfungwa za Isiraheli zafashwe na Hamas,ndetse n’imfungwa z’Abanyapalestina ziri muri  gereza ya Isiraheli.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52