Benin: Perezida Patrice Talon yahiritswe ku butegetsi

Benin: Perezida Patrice Talon yahiritswe ku butegetsi

Abasirikare bayobowe na Lieutenant-Colonel Tigri Pascal batangaje ko bahiritse ku butegetsi Perezida wa Bénin, Patrice Guillaume Athanase Talon, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2025.

Mu itangazo tangazo ryacishijwe kuri televiziyo y’Igihugu, abasirikare bafashe ubutegetsi batangaje ko inzego zose za Leta zasheshwe ndetse na Patrice Talon akaba yegujwe.

Iryo tangazo rivuga kandi ko ubutegetsi bufashwe na Komite ya Gisirikare ishinzwe kongera kubaka inzego (CMR) iyobowe na na Lt Col Pascal Tigri.

Amakuru yatangajwe na France 24, avuga ko aba basirikare batangaje ko Talon yegujwe nyuma yo kugota urugo rwe, babakaja kubitangaza kuri Televiziyo y’Igihugu cya Bénin.’

Ambasade y’u Bufaransa muri Benin yatangaje ko hazindutse humvikana amasasu mu kigo cya gisirikare cya Guezo, cyegereye aho Perezida Talon atuye, Abaturage b’u Bufaransa bari muri Benin basabwe kuguma mu nzu kugira ngo barebe ko umutekano wabo wabona agahenge.

Patrice Talon yayoboye Benin guhera mu mwaka wa 2016, akaba ari Umukuru w’Igihugu wa munani uyoboye icyo gihugu. Byari biteganyijwe ko mu mwaka utaha muri Mata ari bwo yari kuzava ku butegetsi nyuma y’imyaka 10 yari agiye kumara ayoboye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14