Bekeni yakubise umutwe Team Manager wa Marine FC ata ubwenge

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 27, 2024
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umutoza w’Ikipe y’Abato ya Etincelles FC, Bizimana Abdou ’Bekeni’, yakubise umutwe Team Manager wa Marines FC, Nsengiyumva Aboubakar ata ubwenge aranakomereka.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Mutarama 2024, ni bwo kuri Stade Umuganda hagombaga kubera umukino w’amakipe mato ya Marine FC na Etincelles FC zo mu Karere ka Rubavu.

Mbere y’uko umukino utangira, havutse imvururu hagati y’amakipe yombi cyane cyane ku mutoza Bekeni na Team Manager w’ikipe y’abato ya Marine FC, Nsengiyumva Aboubakar. Ntabwo haramenyakana imvano y’uko kutumvikana.

Gukomeza kutumvikana hagati yabo byafashe indi ntera birangira Bekeni akubise umutwe Nsengiyumva amukomeretsa bikomeye ku mutwe.

Nk’uko bigaragara ku mashusho yashyizwe hanze n’abari aho, Nsengiyumva yikubise hasi ariko ahabwa ubutabazi bw’ibanze n’ubwo yagize ibikomere bikabije ku mutwe. Bekeni we yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB mu Karere ka Rubavu.

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 27, 2024
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE