Basketball: U Rwanda rwegukanye umudali w’Umuriga mu bakina ari 3

Basketball: U Rwanda rwegukanye umudali w’Umuriga mu bakina ari 3

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abakina ari batatu yegukanye umudali w’Umuriga nyuma yo kuba iya Gatatu, Justin Uwitonze, ashyirwa mu bakinnyi beza bigaragaje mu Mikino Nyafurika ya “FIBA 3X3 Africa Cup”.

Iyi mikino yari imaze iminsi itatu ibera muri Madagascar.

Ku Cyumweru, u Rwanda rwatsinze Algeria ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu amanota 21-13.

Muri Basketball y’abakina ari batatu, iyo ikipe itsinze indi amanota 21 umukino uhita urangira n’iyo iminota yaba itarangiye.

Mu mikino y’amatsinda abasore b’u Rwanda batsinze Bostwana amanota 22-17 batsindwa na Madagascar amanota 21-18.

Muri ¼ u Rwanda rwatsinze Zambia amanota 21-13 naho muri ½, rutsindwa na Misiri amanota 22-12.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, u Rwanda rwatsinze Algeria amanota 21-13 bituma rwegukana Umudali w’Umuringa.

Umunyarwanda Justin Uwitonze yashyizwe mu ikipe y’abakinnyi beza b’irushanwa.

Umwaka ushize mu bagabo, u Rwanda rwari rwegukanye Umudali wa Feza nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma na Madagascar amanota 22-3.

Muri iri rushanwa kandi u Rwanda ruhagariwe no mu bagore aho ikipe y’igihugu yasoreje ku mwanya wa Kane nyuma yo gutsindwa na Kenya amanota 14-11 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Mu mukino itanu bakinnye batsinze itatu batsindwa ibiri. 

Ku nshuro kabiri yikurikiranya, iri rushanwa ryegukanywe na Madagascar yatwaye umudali wa zahabu mu bagabo n’abagore.

Ikipe y’igihugu ya Madagascar mu bagabo n’abagore yongeye kwegukana irushanwa rya FIBA 3×3 Africa Cup ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya
U Rwanda rwegukaye Umudali w’Umuringa muri Africa Cup
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48