Basketball: U Rwanda rwazamutseho imyanya icyenda ku rutonde rw’Isi

Basketball: U Rwanda rwazamutseho imyanya icyenda ku rutonde rw’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abagabo yazamutseho imyanya icyenda ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi (FIBA), aho yabaye iya 81 ku Isi ivuye kuri 90, ikaba ari iya 13 muri Afurika.

Nubwo bimeze bityo, iyi kipe iheruka kwitwara nabi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027 yabereye muri Tunisia aho yasoje imikino ibanza nta mukino n’umwe itsinze muri itatu yakinnye.

Umukino wa mbere yatsinzwe na Guinée amanota 82-70, uwa kabiri itsindwa na Tunisia amanota 79-66, mu gihe uwa gatatu yatsinzwe na Nigeria amanota 75-69.

Ibihugu bitanu bya mbere ku Isi ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, Serbia, u Bufaransa na Canada.

Ni mu gihe Afurika iyobowe na Sudani y’Epfo, Angola, Côte d’Ivoire, Misiri na Cape Verde.

Ikipe y’Igihugu yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIBA rwo mu Ukuboza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  2. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  3. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  4. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  5. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22