Basketball: Kabano wakiniye ikipe y’Igihugu we na nyina bapfiriye mu mpanuka 

Basketball: Kabano wakiniye ikipe y’Igihugu we na nyina bapfiriye mu mpanuka 

Uwahoze ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abatarengeje imyaka 16, Kabano Kenrk na nyina Rosine Kabano, bitabye Imana bazize impanuka y’Imodoka yabereye muri Leta ya Texas yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026.

Iyi nkuru y’akababaro yatangajwe na se wa Kenrik Kabano, Michael Kabano mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Yagize ati: “Ku nshuti n’umuryango, Rosine yahamagawe na Nyagasani, hamwe n’umuhungu wacu w’imfura, Kenrik. Umucyo w’umugore wanjye n’umuhungu wanjye uzakomeza kubaho mu mitima yacu iteka ryose”.

Kabano yavukiye mu mujyi wa Ohio mu 2008 yari asanzwe ari umunyeshuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yendaga kurangiza amashuri.

Kabano yahagarariye u Rwanda mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 ‘FIBA Africa U16 Boys’ Championship yakinnye mu 2023.

Uyu mukinnyi yari umwe mu bari kwitabazwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakina irushanwa ryo gushaka itike y’imikino ya Afrobasket.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43