Basketball: Derrek Baker yagizwe umutoza wungirije wa APR BBC y’abagabo

Basketball: Derrek Baker yagizwe umutoza wungirije wa APR BBC y’abagabo

Ikipe ya APR Basketball Club yagize Derrek Baker umutoza wungirije w’ikipe y’abagabo, naho Matar Ousseynou Mbodji agirwa Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’abakinnyi.

Ibi bikubiye mu mu itangazo iyi kipe y’ingabo yashyize hanze ku wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza 2025, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Derrek Baker w’imyaka 40 y’amavuko, afite uburambe bwo gutoza amazemo imyaka 17 by’umwihariko mu bihugu bya Repubulika ya Dominican, Venezuela na Bahrain.

Yabaye umutoza wungirije w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika ya Dominican mu gihe cy’imyaka umunani ndetse rimwe na rimwe akaba umutoza mwiza w’umwaka muri icyo gihugu.

Ku rundi ruhande Matar Ousseynou Mbodji wo muri Senegal wahawe akazi ko kuzamura iterambere ry’abakinnyi kuko abifitiye ubushobozi ukurikije aho yanyuze hatandukanye ku Isi, nko muri NBA Summer League, anabikora mu Ikipe y’Igihugu ya Sénégal.

Uyu mugabo yitezweho gufasha abakinnyi kuzamura urwego, ndetse bakanagira imibereho myiza, dore ko amenyereye gukorana n’abakinnyi b’abanyamahanga nko muri NBA, BAL, EuroLeague n’ahandi.

Aba batoza bazakorana na James Maye Jr usanzwe ari umutoza mukuru.

Mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2026, APR BBC yaguze abakinnyi bashya barimo Prince Twa, Ndizeye Dieudonné ‘Gaston’ na Carlton Bragg Jr.

Derrek Baker yagizwe umutoza wungirije wa APR BBC
Matar Ousseynou Mbodji yagizwe umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’abakinnyi muri APR BBC
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48