Basketball: Côte d’Ivoire yahawe kwakira AfroBasket y’Abagore 2025
Côte d’Ivoire yemejwe ko izakira igikombe Cy’Afurika cy’Abagore mu mukino wa basketball ‘’Women Afro Basket’’, kizaba muri Nyakanga 2025 i Abidjan.
Ibi byatangajwe mu nama ya mbere y’ubuyobozi bukuru bwa FIBA muri Afurika yabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire mu mpera z’icyumweru gishize.
Abitabiriye iyi nama, bamenyeshejwe ko amajonjora yo muri AfroBasket y’abagore 2025 FIBA azakorwa mu byiciro bitatu kuva muri Nyakanga 2024 kugeza Gashyantare 2025.
Nigeria ifite igikombe giheruka cyabereye mu Rwanda Muri Nyakanga 2023, Senegal, Mali n’u Rwanda rwabaye urwa Kane, ni byo bihugu byonyine bifite itike yo gukina igikombe cy’Afurika cy’Abagore cya 2025 ‘’Women Afrobasket’’ batanyuze mu majonjoro.
Mu 2023, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa Kane muri AfroBasket y’abagore nyuma yo gutsindwa na Mali 89-51 mu mukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu.
Mu bagabo igikombe cy’Afurika ‘’FIBA Afrobasket’’ kizitabirwa n’ibihugu16 kizongera kubera muri Angola nyuma y’imyaka 14.