Banamwana Camarade yagizwe Umutoza mushya wa Sunrise FC 

Banamwana Camarade yagizwe Umutoza mushya wa Sunrise FC 

Sunrise FC iherutse kongera kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere cya Shampiyona y’u Rwanda, yatangaje ko Banamwana Camarade ari we uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27. Iyi kipe yabitangaje mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Banamwana Camarade yari asanzwe ari umutoza wa Bugesera FC aho mwaka ushize w’imikino yayifashije gusoreza ku mwanya wa cyenda n’amanota 44. 

Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwari bwifuje gukomezanya n’uyu mutoza, ariko byarangiye agiye gufatanya n’ikipe yo mu Akarere ka Nyagatare muri shampiyona y’u Rwanda iteganyijwe gutangira tariki ya 4 Nzeri 2026, igasozwa ku wa 30 Gicurasi 2027. 

Uretse Bugesera FC yatoje andi makipe atandukanye arimo Gicumbi FC, Kiyovu Sports, Vision FC, Etoile de l’Est FC n’andi. Sunrise FC yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2023/24.

Banamwana Camarade yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Sunrise FC
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35