Athlétisme: U Rwanda rwegukanye umudali wa kabiri muri Shampiyona Nyafurika y’imikino ngororamubiri

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 16, 2026
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence yegukanye umudali wa Feza muri Shampiyona Nyafurika y’Imikino Ngororamubiri ikomeje kubera i Accra muri Ghana. ‎Uyu mukinnyi yabigezeho ku wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi 2026, nyuma yo gusoreza ku mwanya wa kabiri mu gusiganwa metero ibihumbi 10.

‎Iri siganwa ryegukanywe n’Umunya-Kenya Wanza Diana wakoresheje iminota 31, amasegonda 33 n’ibice 26, asiga amasegonda 10 Niyonkuru Florence wakoresheje iminota 31, amasegonda 43 n’ibice 73.

‎Ni mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Kiros Asefu Abrha wo muri Ethiopia, we wakoresheje iminota 31, amasegonda 45 n’ibice 91.

‎Umudali wa Feza wegukanywe na Niyonkuru, wabaye uwa kabiri u Rwanda rutwaye muri Shampiyona Nyafurika y’uyu mwaka nyuma y’uwa Zahabu watwawe na Imanizabayo Emelyne ku wa Kabiri, mu gusiganwa metero 5,000.

Niyonkuru Florence na Imanizabayo Emeline bafite imidali ibiri u Rwanda rumaze kwegukana muri Shampiyona Nyafurika
Niyonkuru Florence yegukanye umudali wa Feza muri Shampiyona Nyafurika
  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 16, 2026
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE