As Kigali yatsinze Police FC 1-0
AS Kigali FC yahagamye Police FC iyitsinda igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona bituma Ikipe ya Polisi yuzuza imikino itandatu yikurikiranya nta tsinzi muri shampiyona.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare 2024, kuri Kigali Pelé Stadium witabirwa n’abafana bake nk’uko bisanzwe ku makipe yombi.
Amakipe yombi yatangiye asa n’aho ari kwigana kuko nta n’imwe yashoboraga kugera imbere y’izamu.
Ku munota wa gatanu ni bwo Umunya Cameroun, Kevin Ebene, yashatse gucika Kwitonda Ali wa AS Kigali ariko umusifuzi amubwira ko yaraririye.
Police FC yabonye uburyo bwiza ku nshuro ya mbere ku munota wa 11 ubwo Hakizimana Muhadjili yohererezaga umupira Nshuti Dominique Savio wari mu rubuga rw’amahina ariko ntiyawukoraho uramurengana.
Police FC yongeye kugera imbere y’izamu kuri ‘Coup franc’ yatewe na Hakizimana Muhadjili ariko Ismaila Moro agiye kuwukoraho Akayezu Jean Bosco akiza izamu vuba cyane.
Ibi byakanguye AS Kigali ibona igitego ku munota wa 40 cyatsinzwe na Shabani Hussein Tshabalala giturutse kuri penaliti yakorewe Alain Serge wari mu rubuga rw’amahina.
Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali iyoboye umukino n’igitego1-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa As Kigali Umutoza,Guy Bukasa akuramo Alain Serge na Iyabivuze Osée ashyiramo Ishimwe Fiston na Ndayishimiye Didier.
Nyuma y’iminota ibiri gusa Raphael Olise Osaluwe yahise atera Coup franc yohereje mu izamu ariko Umunyezamu wa Police FC, Rukundo Onésime awukuramo ubanza gukubita umutambiko w’izamu ujya muri koruneri.
Ku munota wa 60 Nsabimana Eric ’Zidane’ wa Police FC, yakubitanye umutwe na Ndayishimiye Didier wa AS Kigali agira ikibazo gikomeye bisaba ko ajya kuvurirwa mu mbangukiragutabara.
Umutoza wa Police FC yahise asabwa gusimbuza atabiteguye akuramo Nsabimana na Kwitonda Ali na we wagize imvune, hajyamo Kayitaba Bosco na Hakizimana Amani.
Kayitaba yakinye neza na Hakizimana Muhadjili ku munota wa 78 binjira mu rubuga rw’amahina ariko uyu rutahizamu winjiye asimbura agiye gushyira mu izamu ukubita igiti cy’izamu.
Umukino warangiye Police FC itabashije kubona igitego, byatumye itakaza umukino wa gatandatu wikurikiranya muri Shampiyona bivuze ko itazi amanota atatu kuva imikino yo kwishyura yatangira.
Nyuma y’umukino, Akayezu Jean Bosco yatonganye n’umusifuzi ahita yerekwa ikarita ebyiri z’umuhondo zavuyemo umutuku.
AS Kigali yahise ijya ku mwanya wa gatandatu n’amanota 31 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, Police FC yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 33.
Indi mikino yabaye uyu munsi yasize Marines FC yabonye ikarita itukura ariko igatsinda Kiyovu Sports ibitego 3-0, Amagaju FC yatsindiye i Huye Gasogi United 2-0 ndetse mu Ntara y’Iburasirazuba Muhazi United yatsinze Etoile de l‘Est ibitego 2-0.
Ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024
Etincelles FC izakira Sunrise
Gorilla FC izakira Bugesera FC
Mukura VS izakira APR FC.