Arsenal FC yifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka32

Arsenal FC yifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka32

Arsenal FC yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu gutangira Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo iyi kipe yo mu Bwongereza yagize iti “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni muminsi 100 gusa. Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe yo mu Bwongereza, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Mu Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’iyi kipe yo mu Bwongereza batangaje ko amasezerano y’imikoranire mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda atazongerwa, ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye muri Kamena 2026.

Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana aho abasura u Rwanda bageze kuri miliyoni 1.3 mu mwaka wa 2024, naho amafaranga avuye mu bukerarugendo akagera kuri miliyoni 650 z’amadolari ya Amerika, yiyongereyeho 47% uhereye igihe ubu bufatanye bwatangiriye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25