APR FC yavuze ku mvune ya Ishimwe n’imyitwarire mibi ivugwa mu bakinnyi bayo

APR FC yavuze ku mvune ya Ishimwe n’imyitwarire mibi ivugwa mu bakinnyi bayo

Chairman wa APR FC, Brig. Gen Deo Rusanganwa yasobanuye byinshi bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe, birimo imvune y’umunyezamu Ishimwe Pierre n’ikibazo cy’imyitwarire mibi kuri bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe.

Bikubiye mu butumwa burebure uwo muyobozi yageneye abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026.

Ishimwe Pierre usanzwe ari umunyezamu wa mbere wa APR FC, amaze imikino ibiri atagaragara mu kibuga nyuma y’uko yoherejwe mu Ntare FC kugira ngo asubize ubwenge ku gihe nk’uko byatangajwe n’Umutoza wayo, Abderrahim Talib.

Nubwo bimeze bityo ariko, uyu mukinnyi yari afite imvune y’urutugu yagiriye mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Rwanda Premier League, ariko akomeza kuyikiniraho.

Uyu mukinnyi yanyujijwe mu mashini izwi nka MRI, bigaragara ko yababaye ndetse agomba kwitabwaho n’abaganga.

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yemeje ko uyu mukinnyi yasanzwemo imvune ndetse yatangiye gukurikiranwa.

Yagize ati: “ Ishimwe Pierre yasanzwemo imvune ikeneye kuvurwa no gukurikiranwa bihagije. Dukurikije inama z’abaganga, azamara hafi amezi abiri atari mu kibuga kugira ngo abashe gukira neza.
Iki cyemezo cyafashwe hashyizwe imbere ubuzima bwe bw’igihe kirekire n’umwuga we nk’umukinnyi w’umwuga.”

Yakomeje avuga ko itsinda ry’abaganga b’ikipe rikomeje kumukurikirana bya hafi, kandi afite ubufasha bwuzuye bw’ikipe mu gihe cyose ari mu nzira yo gukira.
Ati: “Twizeye ko azagaruka ameze neza yiteguye gukomeza gukorera ikipe n’ubwitange.”

Ku kibazo cy’imyitwari mibi imaze iguhe ivuga muri iyi kipe, Brig. Geo Rusanganwa yavuze ko iki kibazo kizwi kandi yatangiye gukurikiranwa.

Yagize ati: “APR FC Iharanira urwego rwo hejuru rw’ubunyamwuga. Hafashwe ingamba zikwiye hakurikijwe amategeko n’indagaciro by’ikipe”.

Ikibazo kiri gukemurirwa mu buryo bw’imbere mu ikipe kandi bifatanywe uburemere bukwiye”.

Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 39, ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda mu mikino 21 imaze gukina.

Iyi kipe izasubira mu kibuga tariki ya 28 Gashyantare 2026, aho izaba yakiriye Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Imvune y’urutugu yatumye Ishimwe Pierre azamara amezi abiri adakina
Chairman wa APR FC yavuze ko ikibazo cy’imyitwarire idahwitse ivugwa mu bakinnyi b’iyo kipe cyahagurukiwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35