APR FC yatsinze Sunrise, yongera amanota irusha Rayon Sports 

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 11, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Igitego cya Shaiboub Ali cyo minota ya mbere y’umukino cyafashije APR FC gutsinda Sunrise FC Igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, yongera ikinyuranyo cy’amanota ku makipe ayikurikira arimo na Rayon Sports. 

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino watangiye APR FC yiharira cyane umupira ariko yegera izamu rya Sunrise FC 

Ku munota wa 10, APR FC yafunguye amazamu ku igitego cyatsinzwe na Shaiboub Ali n’umutwe ku mupira muremure yahawe na Nshimiyimana Yunusu. 

Iyi kipe yakomeje gusatira ariko Shaiboub byagaragaraga ko ari mu mukino cyane, imipira akayitera hanze y’izamu. Ku munota wa 25, uyu Munya-Sudani yatsinze igitego cya kabiri ariko umusifuzi w’igitambaro avuga ko yaraririye.

Mu minota 30, Sunrise FC yatangiye kugaragaza ubukana ari na ko igera imbere y’izamu rya APR FC ariko umunyezamu Pavel Ndzila akayibera ibamba.

Igice cya Mbere cyarangiye APR FC yatsinze Sunrise FC igitego 1-0.

Sunrise FC yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri; ku mumota wa 51, Brian Sally yazamukanye umupira yihuta ariko ageze imbere y’izamu awutera hanze.

Iyi kipe yakomeje gusatira ishaka igitego cya kwishyura ariko Ndzila akomeza kuyibera ibamba.

Ku munota wa 60, Yafesi Mubiru yazamukanye umupira yihuta awusubiza inyuma kwa Mico Kevin wateye ishoti rikomeye, Ndzila umupira awushyira muri koruneri.

Iyi kipe yo mu Burasirazuba yakomeje gusatira bikomeye ariko abakinnyi bayo bataha izamu nka Mubiru na Sally ntibayibanire kuko bahushaga uburyo bwinshi bw’ibitego.

Ku munota wa 88, APR FC yakoze impinduka, Mugisha Gilbert asimburwa na Apam Asongwe.

Umukino warangiye APR FC yatsinze Sunrise FC igitego 1-0.

Ikipe y’ingabo yagumye ku mwanya wa mbere yongera ikinyuranyo cy’amanota igira 45 irusha Rayon Sports ya kabiri amanota icyenda.

Sunrise FC yagumye  ku mwanya wa munani n’amanota 25.

Indi mikino yabaye ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024.

Amagaju 2-1 AS Kigali

Etincelles 1-1 Etoile de l’Est 

Gorilla FC 0-1 Kiyovu Sports 

Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024.

Gasogi United izakira Bugesera FC saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

Marines FC izakira Muhazi United saa cyenda kuri Sitade Umuganda

Mukura Victory Sports izakira Musanze FC saa cyenda kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye

Rayon Sports izakira Police FC saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pele Stadium.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 11, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE