APR FC yasanze Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

APR FC yasanze Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro isezereye Etincelles yatsinze ibitego 3-1 mu mukino wa ½ wo kwishyura, biba ibitego 6-2 nk’igiteranyo cy’imikino ibiri. Umukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Gicurasi 2026. Umukino ubanza wabereye kuri Stade Umuganda APR FC yatsinze Etincelles ibitego 3-1.

Ikipe y’Ingabo ni yo yatangiye neza umukino igererageze kurema uburyo butandukanye bwo gutsinda igitego, ariko abakinnyi bayo ntibayabyaze umusaruro. Byasabye gutegereza ku munota wa 20, APR FC ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert binyuze ku mupira Djibril Outtara yamuhaye awushyira mu rushundura. 

Iyi kipe yakomeje gusatira harimo uburyo bw’igitego bwabazwe ku mupira Memel Dao yatereye mu rubuga rw’amahina, ukurwamo Irakoze Patience ujya muri koruneri itagize icyo itanga. Ku munota wa 38, Memel Raouf Dao yatsindiye APR FC igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira wakuweho nabi n’ubwugarizi bwa Etincelles FC awushyira mu izamu. Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze Etincelles Ibitego 2-0.

Mu igice cya kabiri, iyi kipe yakomereje muri uwo mujyo bidatinze ku munota wa 47 Cheikh Djibril Ouattara, yatsinze igitego cya gatatu nyuma yo kureba uko umunyezamu wa Etincelles ahagaze. Ku munota wa 63, Umutoza wa APR FC yakoze impinduka Bugingo Hakim asimbura Niyomugabo Claude naho Memel Dao asimburwa na William Mel Togui.

Ku munota wa 79, Ciza Hussein yatsindiye Etincelles icy’impozamaririra ku mupira yahawe ari mu rubuga rw’amahina uwushyira mu izamu. Nta kindi gitego cyabonetse kugeza umukino warangiye APR FC yatsinze Etincelles ibitego 3-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-2, ibona itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2025/26. 

Ku mukino wa nyuma, iyi kipe y’Ingabo ifite igikombe giheruka izahura na Rayon Sports yasezereye Gorilla FC mu mukino uteganyijwe tariki ya 23 Gicurasi 2026. Etincelles FC izahura na Gorilla FC mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi 2026.

Mugisha Gilbert yishimira igitego cya mbere yatsinze
Mugisha Gilbert na bangenzi bishimira igitego
APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro isezereye Etincelles
jibril Ouattara ni we watsinze igitego cya gatatu
APR FC yongeye gusanga Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35