Amrouche utoza Amavubi yatangiye urugendo rwo gushaka abakinnyi i Burayi

Amrouche utoza Amavubi yatangiye urugendo rwo gushaka abakinnyi i Burayi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Adel Amrouche, yagiranye ibiganiro n’abakinnyi batatu bakina muri Shampiyona ya Azerbaijan, abasaba kuzakinira iyi kipe mu gihe kiri imbere.

Aba bakinnyi bavukana ni Joy-Slayd Mickels ukinira Karvan Yevlakh, Joy-Lance Mickels ukinira Sabah FK na Leroy Mickels wa Zira FK ikinamo na myugariro Mutsinzi Ange zose zo mu cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan.

Aba bakinnyi bose bavuka kuri se w’Umunyarwanda, Mickels Jacques Akilimali na nyina w’Umunye-Congo.

Rutahizamu Joy-Lance Mickels yari yahamagawe mu Mavubi mu Ukwakira 2025 ariko agira imvune yatumye atitabira ubutumire.

Abakinnyi bose bitezwe mu Ikipe y’Igihugu izakinwa imikino ya FIFA Series iteganyijwe muri Werurwe 2026.

Leroy Mickels asanzwe akinana na Mutsinzi Ange muri FK Zira
Adel Amrouche yagiranye ibiganiro n’abakinnyi babatu b’abavandiwe bakina muri Shampiyona ya Azerbaijan
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43