Amerika yanze gukoresha ‘Veto’ ku mwanzuro w’agahenge muri Gaza

Amerika yanze gukoresha ‘Veto’ ku mwanzuro w’agahenge muri Gaza

Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano kw’Isi ejo ku wa Mbere yemeje n’amajwi 14 umwanzuro wayo wa mbere na mbere utegeka Isiraheli na Hamas guhagarika imirwano kano kanya kugera mu mpera y’ukwezi kw’igisibo gitagatifu cy’Abayisilimu, mu byumweru bibiri biri imbere.

Umushinga wari wateguriwe hamwe n’ibihugu icumi bidafite icyicaro gihoraho, ari byo Alijeriya, Equateur, Guyana, Ubuyapani, Malte, Mozambique, Koreya y’Epfo, Sierra-Leone, Slovenia n’Ubusuwi.

Byose byawuhaye amajwi hiyongereyeho ibindi bine bifite icyicaro gihoraho; Uburusiya, Ubushinwa, Ubwongereza n’Ubufaransa.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yirinze gukoresha ubudahangarwa bwayo bwa “Veto” ahubwo irifata, bityo umwanzuro uba uratambutse.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Uburusiya n’Ubushinwa baburijemo na “Veto” umushinga w’umwanzuro wari wateguwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Leta zunze ubumwe z’Amerika nayo yari yaratambamiye imyanzuro itatu isaba abari mu ntambara muri Gaza guhagarika imirwano.

Umwanzuro uvuga ko byihutirwa kongera vuba na bwangu imfashanyo ku basivili muri Gaza yose, no kubarengera.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yagize, ati: “Uyu mwanzuro ugomba gushyirwa mu bikorwa. Naho ubundi bitabaye ntawabyibabarira.”

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yikomye Leta zunze ubumwe z’Amerika, avuga ko kudakoresha “Veto” ari ugutatira aho yari ihagaze kugeza ubu. Netanyahu yanahise atangaza ko aburijemo uruzinduko rw’intumwa zo mu rwego rwo hejuru yateganyaga kohereza i Washington D.C. mu minsi iri imbere kuganira ku cyerecyezo cy’intambara yo muri Gaza.

Umuvugizi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, John Kirby, yagize ati: “Uko twatoye, kandi mbitsindagire, ntibisobanura ko twahinduye politiki yacu. Nta na kimwe cyahindutse.” Naho ambasaderi w’Amerika muri Loni, Linda Thomas-Greenfield, avuga ko umwanzuro atari itegeko.

Umwanzuro usaba Hamas kurekura ingwate z’abantu yatwaye bunyago basaga 130 igisigaranye. Hamas yakiriye umwanzuro neza, itangaza ko yiteguye guhererekanya ako kanya imfungwa ku mpande zombi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42