Ambasaderi wa Ethiopia yirukanwe muri Somalia

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 5, 2024
  • Hashize ukwezi 1
Image

Leta ya Somalia yirukanye Ambasaderi wa Etiyopiya muri icyo gihugu, imushinja kwivanga mu bibazo by’icyo gihugu.

Somalia yatangaje ibi mu gihe ifitaniye ibibazo bikomeye na Ethiopia ku bijanye n’amasezerano yerekeye gukoresha icyambu kiri ku nyanja y’Abahinde yagiranye n’Intara ya Somaliland, yiyomoye kuri Somalia.

Leta ya Somaliya yafashe icyemezo cyo guhagarika abahagarariye Ethiopia mu Ntara za Somaliland na Puntland. Yamenyesheje ko abahagarariye Ethiopia n’abakozi bo mu biro bya Ambasade ko basabwe kuba bavuye mu gihugu mu byumweru Bibiri nkuko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia, Ali Omar, yatangaje ku rubuga rwe rwa X, ko Somalia itazadohoka ku byerekeye kubahiriza ubwigenge bwayo.

Yavuze ko kubera Ethiopia yivanze mu bibazo by’igihugu cye, basabye Ambasaderi wayo kuva muri Somalia mu masaha 72 kandi ko Somalia yamaze gufunga ibiro by’abahagarariye icyo gihugu mu bice bya Hargeisa na Garowe.

Omar yavuze ko batazadohoka ku byerekeye no kurinda imipaka y’igihugu cyabo.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 5, 2024
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE