Amb. Mirenge yashyikirije Perezida wa UAE intashyo za Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 16, 2023
  • Hashize amezi 10
Image

Ambasaderi John Mirenge yashyikirije Perezida wa  Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) H.H. Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan intashyo za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, nyuma yo  kumuha impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni ibirori byabereye mu Ngoro ya Perezida ya Qasr Al Watan iherereye i Abu Dhabi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2023.

Nyuma yo gutanga izo nyandiko, Ambasaderi Mirenge yatanze ubutumwa bwo gushima urugwiro yakiranywe muri UAE ndetse yiyemeza gukomeza kwimakaza umubano n’ubutwererane by’u Rwanda na UAE, haba ku rwego rw’ibihugu byombi cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

Amb. Mirenge yagize ati: “Ni iby’igiciro cyinshi gushyikiriza inyandiko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu H.H. Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, nk’Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE. Ntegereje gukomeza gukorana bya hafi na Leta ya UAE mu bikorwa bigamije kurushaho kuzamura umubano wacu ukagera ku rwego rwo hejuru.”

Amb. Mirenge yaboneyeho gushyikiriza Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan intashyo za Perezida Kagame, n’ubutumwa bushimangira ubushake bwe mu gukomeza gushyigikira umubano n’ubutwererane bikomeje gutera imbere hagati y’u Rwanda na UAE.

Perezida wa UAE H.H. Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan yahaye ikaze Ambasaderi John Mirenge, aboneraho gushimangira ko UAE yiteguye gukomeza guteza imbere umubano n’ubutwererane ifitanye n’u Rwanda bikagera ku rundi rwego.

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bikomeje kuryoherwa n’umubano uzira amakemwa nyuma y’aho u Rwanda rufunguriye Ibiro by’uruhagarariye i Abu Dhabi mu 2015 ndetse na UAE igafungura Ambasade yayo i Kigali mu 2018.

Ubutwererane bw’ibihugu byombi bukomeje gushinga imizi mu nzego zirimo Ubucuruzi n’Ishoramari, Uburezi, Amahoteli n’Ubukerarugendo, Ubwikorezi bw’Ibicuruzwa, mu bya dipolomasi n’izindi nzego nyinshi.

Amb. John Mirenge yatanze impapuro nyuma y’aho ku wa 7 Kanama yari yashyikirije kopi zazo Saif Abdulla Alshamisi, Umunyamabanga wungirije ushinzwe Porotocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Amb. Mirenge atangiye izo nshingano asimbuye Emmanuel Hategeka wahagarariye inyungu z’u Rwanda muri UAE guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2019.

John Mirenge yayoboye ibigo bitandukanye bikomeye mu Rwanda uhereye kuri RwandAir, Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, Ikigo cyitwaga Electrogaz cyari gishinzwe amashanyarazi, akaba yaranakoze n’izindi nshingano zikomeye muri Guverinoma y’u Rwanda.

Nko muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Mirenge yabaye Umujyanama Mukuru wa Minisitiri mu bijyanye n’amategeko. Ikindi nanone ni uko yabaye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Prime Holdings, n’izindi nama z’ubutegetsi z’ibigo bitandukanye.

Ni impuguke mu bijyanye n’amategeko kuko afite impamyabumenyi y’ikirenga (LLB) n’iy’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu mategeko, ariko akaba yaranakoze n’amahugurwa menshi mu bijyanye n’icungamutungo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 16, 2023
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE