Amb.Busabizwa yahagarariye u Rwanda mu nama ya 60 ya UNSAC

Amb.Busabizwa yahagarariye u Rwanda mu nama ya 60 ya UNSAC

Ambasaderi w’u Rwanda muri Gunee Equatorial, Parfait Busabizwa, yitabiriye inama y’aba Minisitiri ya 60 y’akanama ngishwanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe gukurikirana ibibazo by’umutekano mu karere ka Afrika yo hagati (UNSAC).

Ni inama yabaye kuri uyu wa 5 Ukuboza i Malabo muri Repubulika ya Guinée Equatoriale, aho yarahagarariye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda.

Iyi nama y’iminsi 5, yatangiye imirimo yayo ku wa 1 Ukuboza, aho yigaga ku miyoborere ishingiye kuri Demokarasi nk’imbarutso n’iterambere rirambye. Iyi nama yitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru barimo Umukuru wa UNOCA, Abdou Abarry, Perezida wa Komisiyo ya CEEAC, Ezechiel Nibigira, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinea Equatoriale, Simeon Oyono Esono.

Mu myanzuro yafashwe harimo gushyiraho ubuyobozi bushya buzayobora aka kanama ngishwanama (UNSAC ) mu mezi atandatu ari imbere aho igihugu cya Guinée Equatorial kizaba kiyoboye (Perezida), u Burundi (Visi Perezida wa mbere), Gabon ( Visi Perezida wa kabiri) na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (gutegura Raporo z’inama).

Ibihugu byemeje kandi,“Déclaration de  Malabo” igamije guteza imbere imiyoborere myiza, gukumira amakimbirane no gushimangira amahoro arambye mu karere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Trump na Emir wa Qatar baganiriye ku guhuza Amerika na Iran 6 Ugushyingo 2026 Saa 10:55
  2. Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano muri APR FC 5 Ugushyingo 2026 Saa 18:35
  3. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  4. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  5. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52