Amavubi yazamutse umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA 

Amavubi yazamutse umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA 

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yazamutse umwanya umwe iva ku mwanya 131 ijya ku mwanya 130 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2026.

Urutonde rwashyizwe hanze na FIFA rugaragaza ko u Rwanda rwazamutseho umwanya umwe n’ubwo nta umukino n’umwe  rwakinnye rufata umwanya wa 130 n’amanota 1117,78 rufite kuva mu kwezi k’Ukwakira 2025. 

Ugereranyije n’urutonde rusoza umwaka wa 2025, kuri iyi inshuro habaye impinduka mu bihugu 10 bya mbere ku Isi, aho Maroc iheruka gutsindwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika (CAN 2025 )yazamutse imyanya itatu ifata umwanya wa munani. 

Muri rusange, Ikipe y’Igihugu ya Espagne ni yo ikomeje kuyobora uru rutonde ku rwego rw’Isi ikurikiwe na Argentine, u Bufaransa, u Bwongereza, Brazil, Portugal, u Buholandi, Maroc, u Bubiligi n’u Budage.

Muri Afurika, Senegal iheruka kwegukana igikombe cy’Afurika CAN 2025 yazamutse imyanya irindwi igira 

amanota 1706,83 ifata umwanya wa 12 ku Isi. 

Ibihugu bitanu biyoboye ni Maroc iri ku mwanya wa mbere ikurikiwe na Sénégal, Nigeria, Algeria, na Misiri ya gatanu.

Ni mu gihe mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari iya 48, Uganda ikaba iya 88, Tanzania iya 111, Kenya iya 113 n’u Burundi bwa 145.

Urutonde rutaha ruzasohoka ku ya 1 Mata 2026.

Maroc yinjye mu makipe 10 meza ku Isi
Amavubi y’u Rwanda yazamutse umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43