Amavubi yazamutse imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

Amavubi yazamutse imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yazambutse imyanya ibiri iva ku mwanya wa 130 ijya ku mwanya wa 128 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2026.

Ni urutonde ruje rusanga Ikipe y’u Rwanda iherutse kugira umusaruro mwiza kuko yegukanye Igikombe cya FIFA Series 2026 mu Itsinda A. Mu mikino ibiri u Rwanda rwakinnye muri iyi mikino rwatsinze Grenada ibitego 4-0 na Estonia ibitego 2-0.

Uyu musaruro u Rwanda rwabonye rwatumye ku rutonde rwa FIFA ruzamukaho imyanya ibiri ruva ku 130 rugera ku 128 n’amanota 1,126.62. Uru rutonde rushya rugaragaza ko bwa mbere kuva mu Ukwakira 2018, u Bufaransa bwafashe umwanya wa mbere ku Isi rusimbuye Espagne yawutakaje nyuma kunganya na Misiri ubusa ku busa. 

Argentine ya gatatu ikurikiwe n’u Bwongereza, Portugal, u Buholandi, Maroc, u Bubiligi n’u Budage. Muri Afurika, ibihugu bitanu bya mbere ni Maroc, Sénégal, Nigeria, Algeria na Misiri.Ni mu gihe mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonye itike y’Igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 52 ari iya 42, Uganda ikaba iya 88, Kenya iya 111, Tanzania iya 113 n’u Burundi bwa 142. Urutonde rutaha ruzasohoka ku wa 10 Kamena 2026.

Amavubi yazamutse imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iheruka kwegukana igikombe cya FIFA Series mu Itsinda A
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35