Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino ya gishuti izabera muri Maroc (Amafoto)

Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino ya gishuti izabera muri Maroc (Amafoto)

Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda batangiye umwiherero utegura imikino ibiri ya gishuti bazakina muri Maroc igamije kwitegura neza iyo gushaka itike yo kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2027.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Kamena 2026, ni bwo abakinnyi bakina mu Rwanda n’abandi bahageze kare barimo abarangije imikino ya shampiyona zo mu bihugu byabo bageze mu Rwanda.

Aba bakinnyi barimo Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, myugariro wa Zira FK, Mutsinzi Ange, myugariro wa AEL Limassol, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Byiringiro Jean Gilbert, Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu ba APR FC, Nshuti Innocent wa Al Wafaq na rutahizamu wa Assabah, Biramahire Abeddy.

Umwiherero w’Abakinnyi b’Amavubi uzitabirwa n’abakinnyi 23 bahamagawe na Stephen Constantine. Abo barimo abanyezamu batatu, ba myugariro barindwi, abakina hagati umunani na ba rutahizamu batandatu.

Abandi ni Niyongira Patience, Hakizimana Adolphe, Kavita Phanuel Mabaya, Niyomugabo Claude, Emeran Noam Fritz, Kwizera Jojea, Kury Johan Marvin, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Gueulette Samuel, Ruboneka Jean Bosco, Muhire Kevin, Mickels Joy Slayd, Uwiyaremye Fidali Na Mbonyumwami Taiba.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu ihagaruka i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yerekeza i Marrackesh muri Maroc gukina imikino ibiri ya gishuti aho u Rwanda ruzakina n’Ibirwa bya Comores ku wa 6 Kamena mbere y’uko rukina na Tanzania ku wa 9 Kamena 2026.

Mutsinzi Ange ukinira Zire FK ari mu bakinnyi bitabiriye umwiherero
Umunyezamu Kwizera Olivier yageze mu mwiherero w’Amavubi
Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC yitabiriye umwiherero
Niyigena Clement na we yageze mu mwiherero
Imanishimwe Emmanuel agera mu mwiherero
Biramahire Abbedy yiteguye gukina na Tanzania na Comores
Nshimiyimana Yunusu yageze mu mwiherero
Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC yitabiriye umwiherero
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35