Amatike y’Igikombe cy’Isi yahagaritswe ku bafana ba Iran

Amatike y’Igikombe cy’Isi yahagaritswe ku bafana ba Iran

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran ryatangaje ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yahagaritse itangwa ry’amatike yagenewe abafana b’iki gihugu ku mikino itatu y’Igikombe cy’Isi izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibintu byateje urujijo n’impaka ku mibanire ya Iran, FIFA, na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Buri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu bihugu 48 byitabiriye irushanwa ryemerewe kubona no gukwirakwiza amatiki 8% by’abantu Ikibuga gishobora kwakira, ni ukuvuga ibihumbi runaka by’Abafana.

Hashize iminsi mike Iran itangiye imikino ya gishuti yo kwitegura igikombe cy’Isi cya 2026, aho umukino wa mbere, izawukina ku wa 15 Kamena na New Zealand, mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Iran, FIFA ndetse n’igihugu cya Amerika cyakira irushanwa, biturutse ku ntambara ya Iran ihanganyemo na Isiraheli ifatanyije na Amerika yatangiye ku wa 28 Gashyantare uyu mwaka.

Iran iri kubarizwa mu mujyi wa Tijuana uri ku mupaka wa Mexico, igakorera imyiteguro muri Tucson ho muri Arizona.

Bamwe mu bayobozi b’ishyirahamwe na bo ngo banze guhabwa viza zo kwinjira muri Amerika, aho Iran izakina n’u Bubiligi ku wa 21 Kamena i Inglewood, hanyuma ikine na Egypt ku wa 26 Kamena i Seattle.

Ubusanzwe amashyirahamwe agurisha amatike yahawe abafana bayo b’inkoramutima baba mu gihugu no hanze ya cyo.

Abaturage ba Iran bari barashyiriweho ibihano byo kutinjira muri Amerika kuva umwaka ushize, bikaba byari bigoye kubona viza zo kwitabira imikino. Ntabwo byari bizwi umubare w’amatike yagurishijwe kuva tombola y’aya marushanwa yaba mu Ukuboza, harimo n’ababa mu mahanga ya Iran harimo n’abari muri Amerika.

Nubwo bimeze bityo, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yavuze ko mu 2017, ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari ziri gutegura ubufatanye na Canada na Mexico bwo kwakira Igikombe cy’Isi, ko abafana bagomba guhabwa uburenganzira bwo kwinjira mu marushanwa.

Yagize ati: “Birumvikana ko mu marushanwa ya FIFA, buri kipe, harimo n’abafana bayo n’abayobozi bayo, iyo yujuje ibisabwa mu gikombe cy’Isi bagomba kubona uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu, bitabaye ibyo nta gikombe cy’Isi cyaba gihari.”

Ibi bibazo bikomeje kugaragaza imbogamizi z’imiyoborere n’imibanire hagati ya FIFA, ibihugu bitandukanye ndetse n’imyiteguro y’Igikombe cy’Isi, aho politiki n’umutekano bikomeje kugira ingaruka ku bafana, abayobozi n’abakora mu mukino.

Imikino itatu ya Mbere Ikipe y’Igihugu ya Iran igomba gukina izayihuza na New Zealand ku wa 15 Kamena i Los Angeles muri Amerika, u Bubiligi ku wa 21 Kamena i Los Angeles, ndetse na Misiri kuwa 26 Kamena muri Seattle na ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abakunzi b’Ikipe y’Igihugu ya Iran babuze Amatike y’Igikombe cy’Isi ku Isoko
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25