Al-Hilal SC yegukanye Igikombe cy’Icyubahiro cya Shampiyona 2025/26

Al-Hilal SC yegukanye Igikombe cy’Icyubahiro cya Shampiyona 2025/26

Al-Hilal SC yegukanye Igikombe cy’Icyubahiro cya Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 33 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Gicurasi 2026. Al Hilal SC yagiye gukina uyu mukino isabwa gutsinda cyangwa kunganya ikegukana igikombe cy’Icyubahiro nk’umushyitsi.

Iyi kipe yo muri Sudani yatangiye neza umukino bidatinze ku munota wa 15 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kamaradini Mamudu n’umutwe ku mupira wari uvuye muri Koruneri Girumugisha Jean Claude yateye. Nta kindi gitego cyigeze gishyirwamo kugeza igice cya mbere kirangiye, iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, iyi kipe yakomeje gusatira binyuze mu bakinnyi barimo Ahmed Salem na Mamudu Kamaradinil, ariko ubwugarizi n’umunyezamu ba Gasogi United bakomeza guhagarara neza. Ku munota wa 65’ Walieldin Daiyeen Pogba yatsindiye Al Hilal SC igitego cya kabiri kuri penaliti nyuma y’uko Ngono Guy Hervé yari akoreye ikosa kuri Ousmane Diouf, umusifuzi Uwikunda Samuel akerekana ko ikosa rihanirwa muri metero esheshatu.

Ku munota wa 89’ Ngono Guy Hervé yatsinze impozamarira ku ruhande rwa Gasogi United kuri penaliti yavuye ku ikosa Emmanuel Flomo yakoreye kuri Kanamugire Arsène mu rubuga rw’amahina. Umukino warangiye Al Hilal SC yatsinze Gasogi United ibitego 2-1, yegukana Igikombe cy’Icyubahiro cya Shampiyona y’u Rwanda 2025/26 mu gihe habura itatu ngo irangire.

Iyi kipe yo muri Sudani yagize amanota 73 nu mukino 31, irusha amanota 14 APR FC ya kabiri. Mu mikino 31 yakinnye yatsinze 23, inganya ine itsindwa ine.

Ku rundi ruhande APR FC yizeye kwegukana Shampiyona nk’ikipe yo mu Rwanda mu gihe yaba itsinze cyangwa ikanganya na Rutsiro FC. Uyu mwaka, Rwanda Premier League yemeje ko izatanga ibikombe bibiri kuko Al-Hilal SC na Al-Merrikh zari amakipe y’abashyitsi.

APR FC ishobora gushyikirizwa ikindi gikombe ku Cyumweru mu gihe yaba itsinze cyangwa ikanganya na Rutsiro FC. Uyu mwaka, Rwanda Premier League yemeje ko izatanga ibikombe bibiri kuko Al-Hilal SC na Al-Merrikh zari amakipe y’abashyitsi.

Biteganyijwe ko iyi izasubira muri Sudani ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho igiye gukina imikino ya kamarampaka ya shampiyona izatangira ku wa Gatanu.

Girumugisha Jean Claude ni umwe mu bagize umukino mwiza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35