Al Ahli Tripoli ya Manzi Thierry na Bizimana Djihad yegukanye Super Cup

Al Ahli Tripoli ya Manzi Thierry na Bizimana Djihad yegukanye Super Cup

Al Ahli Tripoli yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya ikinamo Bizimana Djihad na Manzi Thierry yegukanye Igikombe cya Super Cup itsinze Al Ahli Benghazi Penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120.

Ni mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025, ubera i Cairo mu Misiri nta bafana bari ku kibuga.

Amakipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma wa Libyan Cup ku wa 4 Ukuboza, warangiye Al Ahly Tripoli yegukanye igikombe itsinze Al Ahli Benghazi ibitego 3–0.

Iminota 120 y’umukino wa Super Cup yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku ku busa hitabazwa penaliti.

Al Ahly Tripoli ni yo yitwaye neza itsinda Penaliti 4-3 zinjijwe Mabululu, Mohammed Al Muniri, Abdullah Al Orfey na Ghaylene Chaaleli.

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Manzi Thierry, yakinnye umukino wose, mu gihe Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, atari mu bakinnyi bifashishijwe muri uyu mukino.

Ni nshuro ya gatatu, Al Ahli Tripoli yegukanye Igikombe cya Super Cup mu mateka yayo.

Muri rusange, iki gikombe cyabaye icya gatatu Al Ahli Tripoli yegukanye mu mwaka w’imikino wa 2024/25 nyuma Igikombe cya Shampiyona na Libyan Cup.

Bizimana Djihad yishimira Igikombe cya Super Cup yatwaranye na Al Ahli Tripoli
Al Ahli Tripoli yegukanye yegukanye ibikombe bitatu mu mwaka w’imikino wa 2024/25
Al Ahli Tripoli yegukanye Super Cup ku nshuro ya gatatu
Manzi Thierry ni umwe muri ba myugariro ngenderwaho muri Al Ahli Tripoli
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48