AFC/M23 yemeje ko indege ya MONUSCO yageze ku kibuga cya Goma

AFC/M23 yemeje ko indege ya MONUSCO yageze ku kibuga cya Goma

Indege y’intambara y’Umuryango w’Abibumbye yaguye ku kibuga cy’indege cya Goma kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026. Yahaguye mu gihe hashize umwaka iki kibuga kigenzurwa n’Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni amakuru umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, yahamirije Imvaho Nshya avuga ko iyo ndege yazanye Vivian van de Perre, intumwa idasanzwe y’agateganyo ya Loni.

Uruzinduko rwe mu Burasirazuba bwa Congo, Dr Balinda yavuze ko rujyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibiganiro bya Doha.

Agira ati: “Yahageze saa tanu izanye umudamu w’Umukuru wa MONUSCO, ariko ni mu rwego ibyumvikanyweho i Doha , mu kugenzura no gukurikirana iby’agahenge. Twabakiriye nanjye nari ku kibuga cy’indege, baje kureba ko iyo mirimo yatangira.”

Yavuze ko ibi bijyanye n’ibyo AFC/M23 yari yandikiye Loni ku wa 15 Mutarama 2026, igaragaza ko ivuye mu Mujyi wa Uvira uherereye muri Kivu y’Amajyepfo ko akwiriye kohereza ingabo z’Umuryango w’Abibumbye akaba ari zo ziza gucunga umutekano w’abaturage.

Indege yazanye Vivian van de Perre, intumwa idasanzwe y’agateganyo ya Loni, yageze i Goma ivuye i Beni.

Vivian van de Perre, intuma ya Loni yageze i Goma n’indege ya Kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kane
Dr. Oscar Balinda, Umuvugizi wungirije wa M23
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42