Adel Amrouche ntakiri Umutoza w’Amavubi

Adel Amrouche ntakiri Umutoza w’Amavubi

Umunya-Algeria Adel Amrouche wari Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ yasezerewe muri izi nshingano nyuma y’amezi 10 kubera kutuzuza amasezerano y’akazi.

Ni amakuru yatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda (FERWAFA) binyuze mu itangazo ryashyize hanze mu rukerera rwo kuri uyu Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026.

Rigira riti “ Adel Amrouche “yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo.”

FERWAFA yakomeje ivuga ko Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, biza kugaragara ko Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.

FERWAFA ivuga kandi ko “Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo” ndetse iri Shyirahamwe ryijeje gutanga “andi makuru arebana n’iyi ngingo mu gihe nyacyo.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’iminsi havugwa ko Amrouche azirukanwa, bitewe n’umusaruro mubi yagize mu mwaka we wa mbere yo gutangira uwa wa kabiri.

Adel Amrouche yahawe akazi muri Werurwe 2025, atoza Amavubi imikino umunani, atsinda umwe, anganya undi, atsindwa itandatu.

Uyu mutoza yirukanywe mu gihe Ikipe y’igihugu yitegura gukina imikino ya gicuti ya FIFA Series izabera i Kigali muri Werurwe uyu mwaka mbere yo gutangira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Adel Amrouche watozaga Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yirukanywe muri izo nshingano yari amazemo amezi 10 gusa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35