Kigali: Abayobozi b’Afurika bakanguriwe kurwanya indwara z’ibyorezo zititabwaho
Abayobozi b’Abanyafurika mu nzego zitandukanye zirimo Siporo, Ubucuruzi, Ubuhanzi n’Ubuzima biyemeje gufatanya muri gahunda yo kurwanya indwara z’ibyorezo zititabwaho “ Neglected Tropical Diseases (NTDs)”.
Ibi byemejwe mu nama yabereye i Kigali taliki 26 Gicurasi 2022 ikaba yari yateguwe na n’Ikigega END na Global First Ladies Alliance (GFLA) iyoborwa na Benny Bonsu, Umuyobozi ushinzwe amakuru muri Komite mpuzamahanga Olempike “CIO”.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda “MINISANTE”, Dr. Ngamije Daniel ni umwe mu bitabiriye iyi inama hamwe na Aida Muluneh, umuhanzi akaba n’umufotozi uzwi cyane ku Isi.
Abitabiriye inama baretswe uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwafashe iya mbere mu kurwanya indwara z’ibyorezo zititabwaho “NTDs”. Hanerekanwe kandi icyegeranyo cy’amafoto yafashwe na Aida Muluneh ari kumwe n’abandi bafotozi batandatu bo muri Afurika.
Binyuze mu guhuza ibihangano byiza ndetse n’amafoto, icyegeranyo cyerekana ingaruka mu bijyanye n’imibereho n’ubukugu biterwa n’izi ndwara z’ibyorezo zititabwaho “NTDs” ku batuntu ku giti cyabo no ku muryango mugari.
Iyi nama ikaba iri no muri gahunda yo gutegura inama yindi izabera i Kigali ku bijyanye na Malariya n’indwara z’ibyorezo zititabwaho no gutangiza itangazo rya Kigali “The Kigali Declaration” ryibanda ku gukangurira ibihugu gushyira mu ngiro iyi gahunda yo kurwanya indwara z’ibyorezo zititabwaho aho inzego zose zigomba gufatanya kugira ngo habeho igikorwa cy’igihe kirekire kandi mu buryo burambye.
Hari kandi n’inama y’abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza “CHOGM 2022” izabera mu Rwanda muri Kamena 2022.
Biteganyijwe ko hazareberwa hamwe ibikorwa bigamije kurangiza izi ndwara bitadindije iterambere rya muntu.
Benny Bonsu, watsindiye ibihembo bitandukanye mu itangazamakru akaba ari umuyobozi muri CIO ushinzwe ibijyanye no gutanza amakuru yatangaje ko yishimiye guhuza aba bayobozi batandukanye biga ku bijyanye n’indwara z’ibyorezo zititabwaho n’ubuyo bashobora gushyigikira ibikorwa byo guhangana n’izi ndwara.
Umuyobozi w’Ikigega END ushinzwe ibikorwa rusange, Oyetola Oduyemi agaragaza ko kurandura izi ndwara z’ibyorezo zititabwaho bizasaba inkunga n’uruhare rw’abafatanyabikorwa biyemeje mu nzego zose. Yakomeje avuga ko hari intambwe ishimishije yatewe mu gushaka amikoro azafasha mu kurandura burundu izi ndwara, imwe mu ntego bihaye.
Nicole Field Brzeski washinze umuryango Global First Ladies Alliance (GFLA) yavuze ko ibyo ubuyobozi bw’u Rwanda bukora mu kurwanya indwara z’ibyorezo zititabwaho bishimishije kandi bitanga amasomo ku bandi.
Yashimiye kandi uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame mu guhangana n’iki kibazo n’ubwo haba hari n’ibindi birimo amazi n’isuku, uburezi n’ubusumbane bushingiye ku gitsina. Yakomeje ashimangira ko abafatanyabikorwa babonye bazagira uruhare mu gukomeza guhangana n’izi ndwara z’ibyorezo zititabwaho.
Muri rusange izi ndwara z’ibyorezo zititabwaho zibasira abantu barenga miliyari 1.7 abenshi bakaba nta mikoro bafite ndetse batabona ibikenerwa by’ibanze nk’amazi meza n’ibindi.
Izi ndwara zimunga ubukungu kuko hari miliyari z’amadolari zigenda mu bikorwa byo guhangana nazo. Muri gahunda y’itangazo rya Kigali hemejwe ko muri 2030 izi ndwara zigomba kuba zararangiye.
Ku bijyanye n’ikigega END, cyashyizweho kugira ngo harebwe uburyo indwara z’ibyorezo zititabwaho zarangira. Iki kigega gifasha muri gahunda yo guhangana n’izi ndwara aho cyorohereza ubufatanye n’abikorera, Leta n’abandi bafatanyabikorwa.
Kuva muri 2012, hamwe n’abafatanyabikorwa, ikigega END cyatanze imiti irenga miliyari imwe mu bihugu 31, abasaga ibihumbi 43 mu rwego rwo gukumira ubumuga bwo kutabona babazwe amaso ndetse hanahugurwa abakozi bashinzwe ubuzima bagera kuri miliyoni 3,5 kugira ngo bamenye kuvura indwara z’ibyorezo zititabwaho.
Ihuriro “Global First Ladies Alliance” rihuza abagore baturuka mu bihugu birenga 40 byo muri Afurika, Amerika y’Amajyepfo, USA no mu Bwongereza aho bashyize imbere ubufatanye bufatika n’ingamba zo guteza imbere abagore n’ abaturage muri rusange.