Abayobozi bo mu z’Ibanze basobanuriwe politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage

Abayobozi bo mu z’Ibanze basobanuriwe politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage

Ku munsi wa 2 w’amahugurwa y’abaherutse gutorerwa kuzuza Inama Njyanama z’Uturere 9 n’abagize Komite Nyobozi zatwo, bahawe ikiganiro kuri politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi.

Umunyamabanga Uhoraho w’agateganyo Bob Gakire yagarutse ku masomo yabafasha kuzuza inshingano.

Yabasangije bimwe mu byabafasha kuzuza inshingano harimo kumenya icyerekezo cy’igihugu no kugihuza n’iterambere rikenewe mu Karere; gushyira imbere inyungu z’umuturage bamukemurira ibibazo ku gihe; gusangira amakuru n’abo bakorana; kwimakaza imikorere n’imikoranire myiza.

Gakire kandi yambwiye abo bayobozi ko batagomba kuba ba nyamwigendaho, ahubwo mu kunoza akazi kabo Ari ngombwa gukorera hamwe nk’ikipe.

Ibyo bisaba kumenya abaturage bayoboye no gukorana nabo, gukorana neza n’abafatanyabikorwa; kwirinda amacakubiri; kurwanya akarengane na ruswa, kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyangamugayo, kutanyereza ibya rubanda; kwigirira icyizere; kudaheza abakozi; guhanga udushya, n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  2. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  3. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  4. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  5. Kenya: Umuntu umwe yasanzwemo Ebola, ahita apfa 6 Ukwakira 2026 Saa 12:13