Abayobozi bo mu z’Ibanze basobanuriwe politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage

Abayobozi bo mu z’Ibanze basobanuriwe politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage

Ku munsi wa 2 w’amahugurwa y’abaherutse gutorerwa kuzuza Inama Njyanama z’Uturere 9 n’abagize Komite Nyobozi zatwo, bahawe ikiganiro kuri politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi.

Umunyamabanga Uhoraho w’agateganyo Bob Gakire yagarutse ku masomo yabafasha kuzuza inshingano.

Yabasangije bimwe mu byabafasha kuzuza inshingano harimo kumenya icyerekezo cy’igihugu no kugihuza n’iterambere rikenewe mu Karere; gushyira imbere inyungu z’umuturage bamukemurira ibibazo ku gihe; gusangira amakuru n’abo bakorana; kwimakaza imikorere n’imikoranire myiza.

Gakire kandi yambwiye abo bayobozi ko batagomba kuba ba nyamwigendaho, ahubwo mu kunoza akazi kabo Ari ngombwa gukorera hamwe nk’ikipe.

Ibyo bisaba kumenya abaturage bayoboye no gukorana nabo, gukorana neza n’abafatanyabikorwa; kwirinda amacakubiri; kurwanya akarengane na ruswa, kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyangamugayo, kutanyereza ibya rubanda; kwigirira icyizere; kudaheza abakozi; guhanga udushya, n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42