Abasifuzi 18 b’Abanyarwanda bashyizwe ku rwego Mpuzamahanga rwa 2026

Abasifuzi 18 b’Abanyarwanda bashyizwe ku rwego Mpuzamahanga rwa 2026

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryemeje ko abasifuzi 18 b’Abanyarwanda bari ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga rwa 2026.

Ni amakuru yashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025.

Ubusanzwe mu mpera z’umwaka, FIFA isohora urutonde rw’abasifuzi baba bari ku rwego mpuzamahanga, aho hari ababa bavanywemo cyangwa abarwongeweho.

Kuri iyi nshuro, kuri urwo rutonde u Rwanda rufitemo abasifuzi 18 barimo abagabo 11 n’abagore barindwi.

Mu bagabo harimo Uwikunda Samuel, Ishimwe Jean Claude, Twagirumukiza Abdoul Karim, Rurisa Patience Fidele, Nsabimana Celestin, Ishimwe Didier, Mugabo Eric, Karangwa Justin, Ndayisaba Saidi Hamisi na Habumugisha Emmanuel.

Abagore ni Umutoni Aline, Byukusenge Henriette, Umutesi Alice, Akimana Juliette, Murangwa Usenga Sandrine na Mukayiranga Regine.

Kuri uru rutonde hariho kandi Mukansanga Salim Rhadia usanzwe ari umwe mu bazi gukoresha Ikoranabuhanga ry’Amashusho (VAR Video Assistant Referee).

Uwikunda Samuel yongeye gushyirwa ku rutonde rw’abasifuzi Mpuzamahanga ba FIFA 2026
Akimana Juliette uri mu bari kwitwara neza, yongeye kwisanga ku rutonde rwa FIFA
Umutoni Aline mu Banyarwandakazi babiri basifura hagati bari ku rutonde rwa FIFA
Rurisa Patience Fidèle na we ari mu basifuzi Mpuzamuhanga ba FIFA
Twagirumukiza Abdoul Karim uri mu bamaze igihe yongeye kwisanga mu rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48