Abasenateri bagiye gusura iterambere ry’ubworozi mu Rwanda

Abasenateri bagiye gusura iterambere ry’ubworozi mu Rwanda

Guhera kuri yu wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama kugeza ku ya 28 Mutarama 2026 Sena yateguye igikorwa cyo gusura abaturage mu gihugu hose, hagamijwe kureba ibikorwa mu guteza imbere ubworozi.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yavuze ko bafite intego yo kureba uko abaturage bitabira ubworozi bubafasha guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza, no guhamya ko ibiryo by’amatungo biboneka uko bikwiye.

Yagize ati “Intego yacu muri iki gikorwa ni ukumva abaturage  tubasanze aho batuye, tukamenya uko bitabira ubworozi n’uko umusaruro uva mu bworozi ubafasha mu guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza. By’umwihariko Sena izamenya uko ibiryo by’amatungo biboneka, kuko iyo amatungo yitaweho aribwo atanga umusaruro uhagije, bigafasha abaturage kwihaza mu biribwa no gukemura ibibazo bafite”.

Mbere yo gutangira ingendo mu Turere, Abasenateri bazagirana ikiganiro na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Telesphore Ndabamenye, ku igenamigambi ry’Igihugu ryo guteza imbere ubworozi, ibyagezweho mu kurishyira mu bikorwa, imbogamizi zagaragaye n’ingamba ziteganyijwe zo kuzikuraho.

Umusaruro witezwe muri iki gikorwa ni ugukomeza guteza imbere ubworozi bufasha mu guhindura  imibereho y’umuturage no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42