Abarundi bangiwe kwinjiza ibicuruzwa byabo muri Uvira

Abarundi bangiwe kwinjiza ibicuruzwa byabo muri Uvira

Abacuruzi b’Abarundi basanzwe bakorera ubucuruzi mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo, ejo ku wa Mbere bangiwe kwinjiza ibicuruzwa byabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byakozwe n’urubyiruko rw’ibumbiye mu muryango utari uwa Leta uzwi nka Société Civile Congolaise. Byakorewe ku muhanda uri hafi y’umupaka wa Kavimvira uhuza Congo n’u Burundi.

Hari abaturage babwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika ko harimo kugenzurwa moto kugira ngo harebwe ko nta Barundi bazanye ibicuruzwa byabo muri Congo.

Abandi basanzwe barimo gupakurura bimwe mu bicuruzwa byari mu modoka z’Abarundi.

Mafikiri Mashimango, Umuyobozi wa Sosiyete Sivile muri Uvira, avuga ko impamvu bafashe iyi ngingo yo kwangira Abarundi kwinjiza ibicuruzwa byabo muri Congo ari uko bamwe mu bayobozi b’Abarundi bahohotera Abakongomani iyo bari muri icyo gihugu.

Kugeza ubu Minisiteri y’Umutekano mu Burundi ntacyo iratangaza kuri aya makuru.

Ubusanzwe Abarundi bajyana muri Congo ibicuruzwa birimo inyama, imigati, amata, amazi, imboga, mu gihe Abakongomani bajyana mu Burundi isukuri, amavuta, n’ibitenge byo kwambara.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42