Abanyeshuri 232 bigishijwe Karate ku  bufatanye bwa  FERWAKA na UNESCO ICM

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 15, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA”  ku bufatanye na UNESCO ICM  hateguwe gahunda “Martial Arts Open School in Rwanda 2022” igamije  kwigisha umukino wa Karate ndetse n’indangagaciro  Olempike mu mashuri aho abanyeshuri  232 bo mu bigo bibiri, Lycée Notre-Dame de Cîteaux  na Collège Saint-André bigishijwe uyu mukino.

UNESCO ICM “International Centre of Martial Arts ” ni ikigo mpuzamahanga cy’imyitozo y’imikino njyarugamba  cyatangijwe mu Kuboza 2016  ku masezerano Leta ya Koreya y’Epfo yagiranye  n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco “UNESCO” gifite intego yo kugira uruhare mu mibereho myiza no gusabana binyuze mu mikino njyarugamba.

Kuva taliki 11 Kamena  kugeza 14 Nyakanga 2022, UNESCO ICM na FERWAKA bashyize mu bikorwa gahunda yo kwigisha abanyeshuri umukino wa Karate aho yatangiriye mu bigo bibiri byo mu Mujyi wa Kigali ari byo Lycée Notre-Dame de Cîteaux  na Collège Saint-André.  Hatangiye abanyeshuri  442 barimo abakobwa 305 gusa abashoboye gusoza ni 232 barimo abakobwa 174.

Mu gihe kigera ku byumweru 5 aba banyeshuri  basangijwe ubumenyi bw’ibanze ku mukino wa Karate  n’abatoza  bakomeye barimo Nkuranyabahizi Noel  ufite umukandara w’umukara Dani ya 4 akaba ari n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu. Yari kumwe kandi n’abandi batandukanye barimo Bucumi Desire  na Cyuzuzo Sakina.

Nkuranyabahizi Noel  

Ku bijyanye n’indangagaciro Olempike, aba banyeshuri bigishijwe na Mukundiyukuri Jean de Dieu.

Ku wa Kane taliki 14 Nyakanga 2022 ni bwo iyi gahunda yasojwe aho umuhango wabereye muri Collège Saint-André i Nyamirambo.

Bamwe mu banyeshuri  bitabiriye iki gikorwa  bagaragaje ko umukino wa Karate wabafashije byinshi kandi biteguye gukomeza kuwukina.

Ngabonziza Makombe Arsene  wiga mu mwaka wa kabiri muri Collège Saint-André yatangaje ko yinjiye muri uyu mukino kubera ko yabonye abawukina baba bafite ishyaka.  Yakomeje avuga ko Karate ari umukino mwiza uruhura mu mutwe kandi utuma abasha kwiga neza.

Ati: “Numva nzawukina ubuzima bwanjye bwose kandi ndanashishikariza na bagenzi banjye kuwitabira.”

Akamanzi Raziella Michelle wiga mu mwaka wa kabiri muri  Lycée Notre-Dame de Cîteaux yatangaje ko icyatumye ahitamo gukina uyu mukino ari uko yabonye abawukina baba bakomeye kandi batitinya ndetse bafite n’imyitwarire myiza. Yakomeje avuga ko izatuma kumenya kwirinda ndetse no kwigirira icyizere.

Akamanzi ashishikariza abakobwa bagenzi be kwitinyuka bakumva ko Karate atari umukino w’abahungu gusa ko na bo babishobora.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAKA, Bugingo Elvis yatangaje ko iyi gahunda igamije kwigisha  umukino wa Karate bahereye mu bakiri bato cyane cyane bibanda ku bakobwa. Yakomeje avuga ko yatangiriye mu mashuri abiri ariko bizakomeza no mu yandi.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAKA, Bugingo Elvis

Bugingo  avuga ko abakobwa ari bake muri uyu mukino  kuko akenshi bumvishwaga  ko hari ibyo batabasha, ubu  bakaba bashaka kwerekana ko icyo basaza babo bakora na bo bagikora.

Kajugiro Fidele Sebalinda , ushinzwe iterambere rya siporo muri Komite Olempike y’u Rwanda yagaragaje ko iki gikorwa cyagenze neza  kuko aba banyeshuri bigishijwe Karate bikajyana n’indangagaciro Olempike zirimo kuba indashyikirwa, kubahana n’ubucuti.

Kajugiro Fidele Sebalinda , ushinzwe iterambere rya siporo muri Komite Olempike y’u Rwanda

Yakomeje avuga ko iyo habonetse abakinnyi bakiri bato haba hagomba no kuboneka ababakurikirana barimo abatoza aha avuga ko Komite Olempike y’u Rwanda izafatanya na FERWAKA kugira ngo  hahugurwe abatoza bazakurikirane ba bakinnyi.

Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”  ushinzwe ingaga n’amashyirahamwe y’imikino, Habyarimana Florent  yashimye iki gikorwa avuga ko iterambere ry’imikino rishingiye ku bakiri bato kandi umubare munini uba mu mashuri.

Umuyobozi muri MINISPORTS ushinzwe ingaga n’amashyirahamwe y’imikino, Habyarimana Florent 

Yagize ati :“Iki gikorwa FERWAKA yateguye ni cyiza kandi gikwiye gushyigikirwa.” Akomeza avuga ko nka MINISPORTS  bagomba gufatanya kugira ngo aba bana bakurikiranwe aho bagomba gushakirwa abatoza.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 15, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE