Abanyarwanda bane batoranyijwe mu basifuzi ba FIFA Series 2026

Abanyarwanda bane batoranyijwe mu basifuzi ba FIFA Series 2026

Abasifuzi bane mpuzamahanga b’Abanyarwanda barimo Uwikunda Samuel, Umutoni Aline, Mutuyimana Dieudonné na Ishimwe Didier, bashyizwe mu bazayobora imikino y’irushanwa rya gishuti rizahuza ibihugu umunani, FIFA Series 2026, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yashyize hanze urutonde rw’abasifuzi bazaba bahagarariye iyi mikino izabera i Kigali tariki 26 Kugeza ku ya 31 Werurwe 2026 kuri Stade Amahoro no kuri Kigali Pelé Stadium.

Abo barimo Uwikunda Samuel na Umutoni Aline basifura mu kibuga hagati.

Hari kandi Mutuyimana Dieudonné na Ishimwe Didier bazaba ari abasifuzi bo ku ruhande cyangwa abakunze kwitwa ab’igitambaro.

Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa rigiye kuba nyuma y’aho ryabaye bwa mbere muri Werurwe 2024.

Stade Amahoro izaberaho imikino y’Itsinda A ririmo Estonia, Grenada, Kenya n’u Rwanda, mu gihe Itsinda B ririmo Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau ari ryo rizakinira muri Kigali Pelé Stadium.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35