Abana 4% barerwa n’ababyeyi babo batabakingije mu Rwanda

Abana 4% barerwa n’ababyeyi babo batabakingije mu Rwanda

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo Rinda Ubuzima ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) muri uyu  mwaka wa 2023, bwagaragaje ko 4% by’abana batitabira gahunda yo gukingizwa.

Mu mpamvu zagaragajwe n’ubushakashatsi zituma ababyeyi batitabira gahunda yo gukingiza abana babo harimo kuba hari abagikora urugendo rurerure berekeza ku bigo nderabuzima, bigatuma bumva bagowe no kuhagera bagahitamo kubyihorera.

Ubwo hamurikwaga ubwo bushakashatsi kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza Umuyobozi w’Ikigo Rinda Ubuzima Umulisa Marie Michel, yavuze ko uretse abatinya urugendo rurerure haba hari n’abadasobanukiwe ibyago bizana no kudakingiza umwana.

Ati: “Hari ababyeyi baba bafite abana ariko bareba urugendo bagenda bajya gukingiza ugasanga habaye kure ni kimwe mu bibazo twabonye, ariko hari n’ababa badasobanukiwe, ugasanga bakeneye kumva akamaro k’urukingo bazihe agaciro bumve ko inkingo zarinda abana babo mu mikurire yabo myiza”.

Yongeyeho ko kugira ngo bake basigaye na bo bakingirwe hagerwe ku mubare wa 100%, hakenewe ingamba zirimo nko kwegereza abaturage inkingo bakazibona ku buryo bworoshye.

Ati: “Gufata umubyeyi ukamubwira ngo heka umwana ugende amasaha ane ugiye gukingiza ni ikibazo, hari n’ukubwira ngo ni igihe cyo guhinga, cyangwa ntungwa n’uko nagiye ku isoko wa mwanya munini ugasanga awujyanye mu mirimo itunga urugo rwe.”

Dr Sibomana Hassan, umukozi ushinzwe gahunda y’ikingira mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko mu rwego rwo kugira ngo abaturage boroherwe no kubona inkingo bari muri gahunda yo kuzegereza amavuriro y’ingoboka amwe n’amwe.

 Ati: “Turashaka ko iyi gahunda yo gukingira izajya itangirwa mu mavuriro y’ibanze ariko ntabwo ari ikintu twahita dukora umunsi umwe ngo tuvuge ngo amavuriro y’ibanze twese twakingira kuko birahenda. Inkingo kugira ngo tuzibike bisaba ibyuma bikonjesha bitanasanzwe, tukaba twifuza ko aho twashoboye kubona ubwo bushobozi abaturage bakwitabira izo serivisi n’ahandi zitaragera ni yo gahunda dufite.”

Yongeyeho ko ibigo nderabuzima bigera kuri 514 bikingira, ariko kuri ubu bari mu nzira yo kugeza inkingo ku mavuriro y’ibanze agera kuri 95 bitarenze Ukuboza 2023, cyane ko hasigaye hifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga aho utudege duto tutagira abapilote ari two twifashisha mu gukwirakwiza izo nkingo.

Mu ngengabihe y’ikingira iyo umwana akivuka ahabwa urukingo rw’Igituntu n’urw’Imbasa, yagira ukwezi n’igice agahabwa inkingo eshanu zikomatanyije harimo urw’Akaniga, Kokorishi, Titanusi, Umwijima wo mu bwoko bwa B, udukoko twa Pinemokoke, Impiswi, ndetse n’imbasa ari zo zongera gutangwa umwana agize amezi abiri n’igice ndetse n’atatu n’igice.

Mu gihe umwana agize amezi icyenda, ahabwa urukingo rw’Iseru na Rubewole ndetse akongera kuzikingirwa ku mezi 15. Ni mu gihe ku myaka 12, abana b’abakobwa bakingirwa kanseri y’inkondo y’umura. Ni mu gihe ababyeyi batwite bo bakingirwa indwara ya Tetanusi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko buri mwaka hakoreshwa milliyoni 10 z’amadolari y’Amerika mu kugura inkingo gusa, hatarimo ibindi bikoresho bikenerwa byifashishwa ngo zigezwe mu baturage.

Gahunda y’ikingira yatangiye mu mwaka wa 1980, itangirana n’inkingo 6 ariko kuri ubu hari 13, zishobora kwiyongera bitewe n’indwara yadutse.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14