Leta yagejeje ku bahinzi ibikenerwa mu guhinga kijyambere bizeye umusaruro mwiza
Kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’Ubuhimzi n’Ubworozi Dr Ildephonse Musafiri, yifatanyije n’abahinzi bo mu Karere ka Musanze gutangiza igihembwe cy’ihinga 2024B, ashishikariza abahinzi guhinga kijyambere cyane ko Leta yabegereje ibikenerwa nk’ifumbire, imbuto z’indobanure n’ibindi.
Gutangiza ku mugaragaro Igihembwe cy’Ihinga 2024B byabereye mu Murenge wa Kimonyi, Akagari ka Birira mu Karere ka Musanze, kuri Site ya Kanyandaro ahatewe ibishyimbo ku buso bungana na ha 62.
Umwe mu bahinzi yatangaje ko bizeye kuzeza neza.Yagize ati: “Twatangiye igihembwe cy’ihinga 2024B, ni umugisha kuri twebwe kuko ari imbuto nziza y’indobanure, ifumbire y’imborera, iy’imvaruganda batuguriye bizadufasha kubona umusaruro mwiza.”
Undi muhinzi yavuze ko nta kabuza bazeza kuko Leta yabahaye ibikenewe.Yagize ati: “Umusaruro mwiza turawiteze kuko Leta yaduhaye ifumbire, imbuto nziza y’indobanure.”Ikindi abahinzi bagarutseho ni uko bagiye gushinganisha ibihingwa kugira ngo habayeho ibiza batazahomba, ahubwo bazabashe kugobokwa.
Mu butumwa bwe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Musafiri Ildephonse yashishikarije abahinzi guhinga kijyambere kandi ko hizewe umusaruro mwiza kuko Leta yabagejejeho ibibafasha kunoza ubuhinzi.
Yagize ati: “Hazahingwa ibishyimbo byinshi muri iki gihembwe cya 2 hahingwa ibishyimbo, nka Leta twabagejejeho amafumbire ndetse yageze kuri benshi barahinze, bake basigaye na bo bari gusoza.
Abahinzi bakoresheje ifumbire y’imborera, imvaruganda ndetse n’imbuto y’ibishyimbo nziza, hari icyizere ko umusaruro uzaba mwiza. Abahinzi bahawe ifumbire y’imborera toni zirenga 120 ndetse n’ifumbire y’imvaruganda ingana na toni zirenga 300.”
Dr Musafiri yasabye abahinzi gucika ku ngeso yo kotsa imyaka, kwitabira guhinga neza no guhingira ku gihe, gukoresha inyongeramusaruro n’imbuto nziza no gufata umusaruro neza.