Abacuruzi bo mu Rwanda boroherejwe kohereza ibicuruzwa muri UK

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 23, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Abacuruzi bo mu Rwanda basabwe kongera ingano n’ubwiza bw’ibyo bohereza mu mahanga kugira ngo barusheho kubyaza umusaruro amasezerano mashya y’ubufatanye agamije korohereza abifuza gushora imari mu Bwongereza (UK) bwikuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ayo masezerano agenewe gucuruzanya n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (Developing Countries Trading Scheme/DCTS) atanga amahirwe akomeye ku bacuruzi bohereza ibicuruzwa byabo ku isoko ry’u Bwongereza, aho imisoro n’amahoro bigabanywa ndetse n’amabwiriza agenga kubyinjiza muri icyo gihugu akarushaho koroshywa.

Ku wa Kane taliki ya 22 Kamena, ni bwo intumwa z’u Rwanda n’iz’u Bwongeza zashyize umukono kuri ayo masezerano yitezweho korohereza abashoramari n’abacuruzi bo mu Rwanda bakabona amakuru ajyanye n’ahari amahirwe y’aho bashora imari.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yemeza ko kuri ubu, ibicuruzwa bituruka mu Rwanda byerekeza ku isoko ry’u Bwongereza byakuriweho imisoro n’amahoro ku kigero cya 99%.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasabye abacuruzi bo mu Rwanda kurushaho kongera umwimerere n’ubuziranenge bw’ibyo bakora no kongera ingano yabyo, kugira ngo babashe kungukira muri aya masezerano.

Yabijeje ko Guverinoma yiteguye kubafasha, cyane ko imikoranire y’u Rwanda n’u Bwongereza mu bucuruzi isanzwe izira amakemwa.

By’umwihariko, Dr. Ngabitsinze yemeje ko ayo masezerano azatuma ubwo bufatanye burushaho kunozwa, kuko azafasha ibihugu byayasinye gukorana maze bikagira uruhare no mu koroshya imikoranire y’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) n’u Bwongereza.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF Rwanda) Ruzibiza Stephen, yavuze ko ayo masezerano akuriyeho imbogamizi n’ibindi bicuruzwa bitajyaga byoherezwa muri iki gihugu.

Paul Whittingham, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi mu Bwongereza, yatangaje ko ayo masezerano atumye u Rwanda rwisanga mu bihugu 65 byayashyizeho umukono, birimo 37 byo ku mugabane w’Afurika.

Yanavuze kandi ko ayo masezerano agiye gutuma n’ibicuruzwa biva mu Rwanda byerekeza ku isoko ry’u Bwongereza byiyongera.

Mu mwaka ushize wa 2022 ibyoherezwa mu Bwongereza biva mu Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 18 z’Amayero, ni ukuvuga asaga miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda, aho icyayi n’ikawa byari byihariye 52% by’ibyoherejwe muri icyo gihugu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 23, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE