Ababaruramari b’Umwuga basabwe kujyana n’impinduka mu misoro

Ababaruramari b’Umwuga basabwe kujyana n’impinduka mu misoro

Ubuyobozi bw’ Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) bwasabye Ababaruramari b’Umwuga kujyana n’impinduka mu misoro ziherutse gushyirwaho ngo zorohereze Abanyarwanda.

Babisabwe ubwo hatangizwaga Ngarukamwaka inama ya 13 ku misoro itegurwa na Ikigo cy’Abararuramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR) mu nama izamara iminsi itatu iteraniye mu Karere ka Rubavu.

Bizimana Ruganintwali Pascal, Komiseri Mukuru wa RRA, yashimiye ICPAR yateguye iyi nama ibaye mu gihe hari impinduka nyinshi zashizweho mu misoro abaturage bakwiye kumenya.

Biteganyijwe ko Abaruramari b’Umwuga nibarushaho kumenya izo mpinduka bazagira uruhare mu kuzigeza kuri benshi barimo abakoresha babo n’abacuruzi muri rusange.

Yagize ati: “Umwaka ushize ni bwo Nyakubahwa Perezida wa Repubilika yashyizeho impinduka mu buryo bwari busanzwe bw’imisoro yaba ku butaka no mu bucuruzi byose byaje bigamije korohereza abasora. Rero kuba ababaruramari bahugurwa kuri izo mpinduka bituma bazigeza kuri benshi; ni bo bajyanama mu bucuruzi, ni bo bategura ibitabo by’ibaruramari banakora ubukangurambaga kuko amakuru bayamenya mbere. Icyo tubasaba ni ukujyana n’impinduka bagafasha n’abandi.”

Amin Miramago Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Abararuramari b’Umwuga (ICPAR), yavuze ko ayo mahugurwa aje gufasha ababaruramari kumenya impinduka zabaye mu misoro kugira ngo na bo bazategure abakiliya babo bari mu nzego zitandukanye.

Agira ati: “Nuri mwaka kuva twatangira, dutegura inama ziduhuza n’Ababaruramari b’Umwuga ngo turebe aho tugeze hari impinduka nyinshi byari ngombwa ko bamenya. Iyi minsi itatu turazirebera hamwe bajyane ubutumwa aho bakorera hose cyane mu bikorera kugira ngo bajyane n’impinduka noneho bifashe mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu n’abacurizi muri rusange.”

Mukanyangezi Francis Anitha, Umukozi wa MTN mu bijyanye n’umusoro, yemeje ko guhugurwa ku mpinduka ku misoro bizabafasha kugera ku ntego Igihugu cyihaye ndetse iyo ushinzwe imisoro mu kigo atamenye impinduka bituma agira amakosa mu baruramari.

Agira ati: “Kutamenya amategeko ajyanye n’imisoro n’impinduka zakozwe, bituma Ababaruramari b’Umwuga bakora amakosa, iwacu duhora tujyana n’impinduka, gusa inama nk’izi zidufasha kujyana n’ibigezweho tukanabigeza ku bandi tubasobanurira.”

RRA ivuga  ko zimwe mu mpinduka zabaye harimo kuba umusoro ku mutungo utimukanwa, aho nk’inzu yasoraga 1% by’agaciro kayo byagiye kuri 0.5%, abafite inzu y’ubucuruzi byavuye kuri 0.5% bigera kuri 0.3%.

Abacuruzi bakuru mu mpera z’umwaka basoraga 30% by’ibyo bungutse kuri ubu bagiye kujya basora 28% ndetse hari impinduka zabaye ku nyungu ku bukererwe mu kumenyekanisha imisoro n’ibindi bitandukanye.

Izo mpinduka zorohereza abaturage bagabanyirizwa imwe mu misoro, ngo ntizigamije gusubiza inyuma ibyo igihugu cyinjizaga binyuze mu misoro, ahubwo biteganywako abantu bazarushaho kwitabira gusora maze ayo binjiza mu isanduku y’igihugu akarushaho kwiyongera.

Kugeza ubu ICPAR ifite Ababaruramari b’Umwuga bagera 1,513 ndetse byitezwe ko bagiye kurushaho kwiyongera cyane ko Kaminuza nyinshi zimaze kwiha intego yo gufasha abashaka kuba Ababaruramari b’Umwuga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49