Ubushinwa buravugwaho guha akazi abahoze mu ngabo z’Uburayi n’Amerika

Ubushinwa buravugwaho guha akazi abahoze mu ngabo z’Uburayi n’Amerika

Igisirikare cy’Ubushinwa kigaragara nk’ikirimo kongera umubare abapilote b’indege za gisirikare bakomoka ku mugabane w’Uburayi n’Amerika.

Kirifashisha amayeri akomeye kigamije kwigarurira ubuhanga bw’abakomoka muri ibi bihugu.

Leta zunze ubumwe z’Amerika na zimwe mu nshuti zayo za hafi cyane bafatanyije mu by’ubutasi, batanze imbuzi ko igisirikare cy’Ubushinwa kirimo gukoresha ibigo byigenga n’ibigo bikora akazi ko gushakisha abantu bafite ubumenyi no kubarangira ibindi bigo.

Abo baha akazi ni abapilote bakomoka mu Burayi n’Amerika batazi isano ibyo bigo bagiye gukorera bifitanye n’igisirikare cy’Ubushinwa bakazajya kubimenya barakererewe.

Leta zunze ubumwe z’Amerika na zimwe mu nshuti zayo za hafi cyane bafatanyije mu by’ubutasi baravuga ko ibi byose bigamije kugira ngo Ubushinwa bushobore gutoza abantu babwo ba kavukire kandi bushobore no kurahura ubwenge bw’imikorere y’ingabo zirwanira mu kirere zo mu bihugu by’Uburayi n’Amerika bityo umwitangirizwa ibi bihugu byari bifite ku bushinwa ube utaye gaciro.

Icyegeranyo cyatanzwe n’Amerika, Ubwongereza, Canada, Ositiraliya na Nouvelle Zelande bise ‘Five Eyes’ cyangwa amaso atanu ugenekereje mu Kinyarwanda kiravuga ko ingabo z’Ubushinwa zikoresha ibigo byigenga bikorera muri Afurika y’Epfo gushakisha abo bapilote kandi bikabahemba akayabo k’amafaranga

Ubundi buryo bwo kubashakisha harimo gukoresha abaziranye na bo, abakoranye na bo, cyangwa imbuga zishakirwaho akazi kuri Murandasi. Iki cyegeranyo kivuga ko isano ibi bigo bigirana n’Ubushinwa akenshi iba yihishe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25