Bugesera: Ubutwari buhera ku bikorwa byiza bito bito- Meya Mutabazi

Bugesera: Ubutwari buhera ku bikorwa byiza bito bito- Meya Mutabazi

Umunsi w’Intwari wizihijwe ku nshuro ya 30, mu Kagari Kabukuba umudugudu wa Kabukuba mu Murenge wa Juru, mu Karere ka Bugesera, Umyobozi wako Mutabazi Richard yibukoje ko ubutwari butaza ngo bwikubite aho ahubwo buhera ku bikorwa bito bito.

Ni ubutumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2024,  ufite insanganyamatsiko  igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.

Meya yagize ati: “Ntabwo wakwicara ntacyo ukora utegereje rimwe kuzavumbuka nyuma y’igihe runaka ugakora ikintu cy’ubutwari; ahubwo ni igiteranyo cya byinshi umuntu agenda akora buri munsi bikazagira umusaruro ugaragaramo ubutwari.

Ubutwari rero twese biradusaba kugira ibyo dukora mu buryo bwa buri munsi.”

Buri wese asabwa kurangwa n’ubutwari

Yongeyeho ati: “Ntabwo ubutwari busaba ko tuzajya gukora ibintu bidasanzwe, mwumvise bamwe mu bo twanaremeye uyu munsi bagiye bakora ibikorwa by’ubutwari, muzehe uri hano wabashije kwitanga agahisha abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari n’umurinzi w’Igihango, mwumvise uburyo yagiye abikora ntabwo byari ibintu byoroshye.

Ariko nanone ntabwo ari igikorwa yabyutse ngo akore umunsi umwe ngo akore ikintu kidasnzwe, ahubwo ni ibikorwa navuga bitangira ari bito bito bikaza kugera ku gikorwa gikomeye cyane.”

Mu baranzwe n’ubutwari bavuzwe muri ibi birori bagabirwa n’inka harimo umuryango wa nyakwigendera Sibomana Ananias yanze kwitandukanya n’Abatutsi mu ishuri ry’i Nyange ubwo babicaga na Bwana Zigirumugabe Silas warokoye Abatutsi mu gihe cya Jenoside mu 1994 abatwara ku mutwe mu cyibo.

Rongin Ntazinda avuga by’umwihariko ku butwari bw’Inkotanyi mu kubohora Abatutsi bicwaga muri Jenoside mu 1994, n’abandi babaye intwari mu Rwanda, yagize ati: “Ubutwari ni uguharanira ibikorwa by’amahoro byo guteza imbere abandi”. Icyo intwari zatubanjirije zashakaga twakigezeho.”

Meya Mutabazi kandi yasabye abaturage kwitabira gahunda za Leta zitandukanye nka mituweli, Ejo Heza, kwigira, kubungabunga umutekano n’izindi ndetse abasaba kwirinda amakimbirane mu miryango maze babashe kubaka igihugu.

Yanasabye ababyeyi gutoza abana indangagaciro y’ubutwari.

Ati: “Ku babyeyi muri hano cyangwa se abakuru, tuzirikane gutoza indangagaciro y’ubutwari abana bacu, kuko mu gihugu tugira indangagaciro nyinshi zituranga ariko indangagaciro y’ubutwari ibanziriza izindi, bityo rero tuyitoze abana bacu ni zo nshingano twe dufite kugira ngo abakiri bato na bo bakurane uwo murage w’ubutwari.”

Umunsi wizihijwe abaturage baremeranira bafasha n’abatishoboye bari hagati muri bo babaha ibiribwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14