EAC yiteguye kwifatanya n’u Rwanda mu Kwibuka 28

EAC yiteguye kwifatanya n’u Rwanda mu Kwibuka 28

Guhera kuri uyu wa Kane taliki ya 7 Mata 2022, mu Rwanda haratangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 28 ishize.

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bwatangaje ko bwiteguye kwifatanya n’u Rwanda mu bihe byo kwibuka, bunashishikariza abatuye mu bihugu bigize uyu muryango kunamira no guha agaciro inzirakarengane zishwe muri iyo Jenoside yahitanye abantu basaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Ni mu muhango witezwe kubera ku cyicaro Gikuru cya EAC i Arusha muri Tanzania, ukazaba ku bufatanye n’abayobozi b’Inzego z’ibanze muri Arusha, Umuryango w’Abanyarwanda batuye i Moshi n’i Arusha, Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Urukiko Nyafurika Ruharanira Uburenganzira bwa Muntu, amadini n’amatorero akorera i Arusha, abahagarariye abanyeshuri mu mashuri yisumbuye na Kaminuza muri ako gace ndetse n’abakozi ba EAC.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Kwibuka Twiyubaka”. Ubuyobozi bwa EAC bushimangira ko iki ari igihe gikwiye cyo kunamira no gusubiza icyubahiro inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi  mu myaka 28 ishize.

Buvuga ko iyi nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ikomeza gushimangira umurage w’ubutwari, guharanira kwigira n’ubumwe bikwiye kuranga Abanyarwanda bo mu gisekuru gishya no kudatezuka mu kurinda ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 28 rumaze rwiyubaka ruhereye ku muyonga wasizwe na Jenoside.

Kuva igihe hibukwaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 2014, EAC yafashe urugendo rudasubira inyuma rwo kwifatanya no gushyigikira abarokotse Jenoside, kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi nk’icyaha ndengakamere cyibasiye inyokomuntu.

Bimwe mu bikorwa byakozwe mu gushimangira uko kwiyemeza harimo kubaka Urwibutso rwa Jenoside mu busitani bw’Icyicaro Gikuru cya EAC rwatashywe n’Abakuru b’Ibihugu rugakomeza kuba igicumbi cyo kwibuka buri mwaka kuko ku ya 7 Mata wabaye umwihariko ku ngengabihe y’imirimo ya EAC.

Ubunyamabanga bwa EAC bwafashe umwanya wo gushishikariza buri mukozi ndetse n’umuturage wa EAC kwifatanya na Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe bitoroshye, kwamagana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Abaturage ba EAC barasabwa kandi gufatanya n’u Rwanda kuzirikana ubutwari bw’abatabaye abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uhereye ku bari mu Ngabo za RPA-Inkotanyi ndetse n’abari mu gihugu biyemeje gushyira ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo mu kaga ngo barokore abaturanyi, inshuti n’imiryango yahigwaga ihorwa uko yavutse.

Ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35