Impamvu ubuhanzi bwashyizwe muri Minisiteri y’Urubyiruko

Impamvu ubuhanzi bwashyizwe muri Minisiteri y’Urubyiruko

Ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023, ni bwo Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH) yashyikirijwe inshingano zo gucunga no gukirikirana ibikorwa by’ubuhanzi, byahoze muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Icyo cyemezo cyafashwe cyo kwimura ubuhanzi bukajya muri Minisiteri y’Urubyiruko nyuma yo gusuzuma kwakozwe n’inzego zibishinzwe, zigasanga byinshi mu bikorwa by’ubuhanzi bikorwa n’abiganjemo urubyiruko.

Umunyamabanga wa Leta muri MINIYOUTH Umutoni Sandrine, yagize ati: “Birumvukana guhuriza hamwe ibikorwa by’urubyiriko bibazanira inyungu ndetse no kububakira ubushobozi. Izi mpinduka ziziyongeramo uburyo bwo kwita kuri ibyo bikorwa by’ubuhanzi.”

Yakomeje asobanura ko kuzana ibikorwa by’ubuhanzi byiganjemo guhanga udushya bikorwa n’urubyiruko bigashyira muri Minisiteri ibafite mu nshingano bizongerera imbaraga urubyiruko kandi ko Guverinoma izirikana uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’Igihugu binyuze mu guhanga udushya.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi ivuga ko hari gahunda nyinshi ziteganyijwe zo gukomeza guteza imbere urubyiruko binyuze mu guhanga udushya no kubafasha kwihangira imirimo.

Umutoni ati: “Gahunda ihari izaba yibanda cyane ku bibazo bihari kandi biri no mu bindi bihugu ku Isi, birimo ikibazo cy’ubuhanzi bukeneye iterambere, kubaka ibikorwa remezo no gushakira amahugurwa ababikora. Izi mbaraga zirimo gushyirwamo zizateza imbere urwego rw’ubuhanzi mu Rwanda, bikurure ba Mukerarugendo ndetse bizazamura urwego rw’ubuhanzi n’umuco by’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko Minisiteri izirikana ko bikwiye ko hitabwa ku bahanzi bakora gakondo n’abakora ibigezweho. Agahamya ko ibi bizakuza urwego rw’ubuhanzi buhuriweho kandi bikomeze gusigasira umuco nyarwanda mu nguni zitandukanye.

Yifashishije ingero za bimwe mu bihangano byo muri iki gihe bivangwamo gakondo n’ibigezweho, avuga ko bigaragaza ko ibitekerezo by’umuhanzi bituruka ku murage Abanyarwanda bo hambere basize.

Umutoni anashimangira ko yaba MINUYOUTH na MINUBUMWE bazakomeza gufatanya kugira ngo bakomeze guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi no guhanga udushya mu Rwanda.

Ati: “Dufite intego yo gukomeza guha imbaraga ibi bikorwa byo guhanga udushya yaba ibikorerwa mu gihugu cyangwa hanze yacyo, ibi birajyana no gushyiraho politiki yo kubishyigikira, gushyiramo ingengo y’imari ihagije, ndetse no kubaka ubufatanye buhamye n’abahanzi, guhanga akazi, no gukorana n’abashoramari bashora muri uru rwego.”

Ibyo nibimara gukorwa, Minisiteri yizera ko bizazamura iterambere rifatika mu rwego rw’ubukungu  bw’ubuhanzi no guhanga udushya mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko Umutoni Sandrine
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14