Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana basaga 300 bizihiza impera z’umwaka

Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana basaga 300 bizihiza impera z’umwaka

Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana 300 mu birori ngarukamwaka byo kwishimira gusoza umwaka wa 2023 neza, abifuriza no gutangira neza uwa 2024.

Ni ibirori bibereye ijisho byahuje Madamu Jeannette Kagame n’aba bana muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Ukuboza 2023.

Byitabiriwe kandi na bamwe mu bayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Valentine Uwamariya, n’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’Abaturage Kayisire Marie Solange n’abandi.

Ni abana bari mu kigero gitandukanye bishimiye guhura na Madamu Jeannette Kagame usanzwe anabakira mu birori nk’ibi buri mwaka aho banasangiye bakomeza kunezerwa.

Abo bana baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bakinnye imikino nka karate, kujya mu byicungo n’ibindi binezeza abana.

Banasabanye banagaragaza impano zitandukanye mu mbyino, mu kuvuza ingoma, kuririmba n’ibindi byo kwinezeza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14