Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Nyamasheke: Meya mushya yijeje gushyira iherezo ku kibazo cy’igwingira ry’abana

Nyamasheke: Meya mushya yijeje gushyira iherezo ku kibazo cy’igwingira ry’abana

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yavuze ko kimwe mu bimuhangayikishije agomba kurangiza ari ikibazo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 6 cyabaye agatereranzamba muri aka Karere.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’ako Karere igaragaza ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itandatu muri Nyamasheke rigenda ryiyongera aho kugabanyuka nk’uko biri muri gahunda ya Guverinoma.

Igwingira ni kimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije abaturage b’Akarere ka Nyamasheke nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Muhayeyezu Joséph Désiré mu mpera z’ukwezi gushize.

Visi Meya Muhayeyezu yavuze ko igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itandatu ryagiye ryiyongera muri aka Karere cyane cyane kuva mu mwaka wa 2016 aho ryavuye kuri 33% rikagera kuri 37.7%.

Meya Mupenzi Narcisse yavuze  ko urebye amahirwe y’ibiribwa aka Karere gafite, uhereye ku kivu cyibitsemo isambaza n’ibindi, igwingira ritagombye kuba ku rwego ririho, hagomba kuba hari ikiryihishemo abantu badatahura.

bashobora kuba bashakira ikibazo aho kitari bakanagishakira umuti utari wo.

Ati: “Igwingira, umuntu arebye iki kirere, uburyo ibihingwa bitoshye, isambaza zuzuye ikivu, umuntu ntiyakwiyumvisha uwo mubare. Yavuga ko icyaba gisigaye ari ukumva neza ikibazo ngo amenye n’igisubizo yakibonera.”

Yarakomeje agira ati: “Ibyo kurya birahari, tuzashyira ingufu mu kubikoresha, utabibona akitabwaho byihariye kuko umwana wese ni umwana w’igihugu si uw’umubyeyi gusa kuko hari igihe umubyeyi we yananirwa.  Ntitwakwemera ku umwana w’Umunyarwanda agwingira kuko ntiyakagwingiye n’iyo umuryango we wananirwa aba ari kumwe n’indi miryango.”

Mupenzi Narcisse watorewe kuyobora Akarere ka Nyamasheke, afite imyaka 45 umugore n’abana 3, akaba avuka mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi.

Ahaje yakoraga muri Minisiteri y’Ubutabera ari umuyobozi w’umusigire ushinzwe serivisi zo kwegereza ubutabera abaturage. Mbere y’ubwo busigire yari imwe mu ntumwa za Leta ushinzwe ubutabera bwegerejwe abaturage.

Afite icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu Mategeko Mpuzamahanga y’ubukungu n’ubucuruzi , n’amahugurwa  anyuranye mu mategeko no gukemura amakimbirane.

Avuga ko Akarere ka Nyamasheke asanzwe akazi n’ibibazo byako kubera kuhakorera mu kazi ke ka buri munsi.

Abaturage baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuze ko mu byo bamwifuzaho cyane ari ubuvugizi mu bikorwa remezo bikiri nkene, cyane cyane imihanda benshi bemeza ko ari yo ntandaro y’ubukene bukabije bahoramo, akazi mu rubyiruko, kuzamura ubukerarugendo n’imirimo iha akazi abaturage benshi no kumanuka akabegera bakaganira ku bibabangamiye n’umuti wabyo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 13
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 17
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 18
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 18
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 21