Ikorwa ry’umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza ryabasize mu manegeka

Ikorwa ry’umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza ryabasize mu manegeka

Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza ni umwe mu mihanda izoroshya ubuhahirane itegerezanyijwe amatsiko menshi bitewe n’uburyo uzagira uruhare rukomeye cyane mu koroshya ubuhahirane hagati y’Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.

Mu gihe watangiye kubakwa, bamwe mu baturage batuye mu Mirenge ya Kazo na Gashanda ahari kubakwa umuhanda Ngoma- Bugesera-Nyanza bavuga ko batewe impungenge n’umutekano w’inzu zabo zahanamye ku migunguzi bitewe n’ikorwa ry’uyu muhanda.

Abo baturage barasaba ko bahabwa ingurane na bo bakimuka, ubuzima bwabo butarajya mu kaga, kuko hari bagenzi babo bimuwe ubwo imirimo yo kubaka uyu muhanda yari hafi gutangira.

Bavuga ko nyuma yo gupima ahazanyuzwa uyu muhanda bo batabariwe bitewe n’uko nta kibazo cyagaragaraga, none ubu ngo bamwe inzu zabo zamaze kunagana ahameze nko ku migunguzi, abandi bakagorwa no kubona aho banyura kugira ngo bagere ku ngo zabo.

Abavuganye n’Imvaho Nshya bavuga ko amanegeka bashyizweho n’umuhanda ashobora gukomera kurushaho mu gihe hazaba hatangiye imirimo yo gutsindagira umuhanda hakoreshejwe imashini ziremereye.

Kamugisha Boniface yagize ati: “Ubu tuvugishije ukuri hariya ku musozi wahashyira inzira yinjira mu rugo koko, kujya mu rugo bidusaba kunyura mu baturanyi kuko n’urugi rwo mu ruganiriro ntiwarukingura kuko abana bashobora kugwa mu muhanda kuko bashobora kubirinduka bakahaburira ubuzima ugasanga natwe bitugizeho izindi ngaruka. Icyo nsaba ni uko bampa ingurane nkimuka kuko nibatangira gutsindagira n’iyi nzu ishobora gusenyuka bitewe n’uburyo umuhanda wayihanitse.”

Umuhanda Ngoma-Nyanza-Bugesera ukomeje gukorwa

Uwase Emelyne nawe yagize ati: “Ko bakura abaturarwanda mu manegeka none twebwe tukaba twanamye ku musozi ubwo ntibabibona ko bizateza ibibazo. Tubura inzira zo kunyuramo zitugeza mu ngo zacu kubera ubuhaname buhari, bidusaba kubebera tujya mu rugo. Nta mwana wamanuka hariya kuko yahagwa nabi. Ndasaba Akarere ko kadutabara tutarahura n’ibibazo bakaduha ingurane”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yizeza abaturage ko ku bufatanye na RTDA hazakorwa igenzura bakareba abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bagahabwa ingurane.

Yagize ati: “Mu cyiciro cya mbere twahaye abaturage ingurane barimuka, abo mwabonye na bo rero bagaragaye nyuma yaho umuhanda utangiye kubakwa kuko ugenda ugaragaza izindi ngaruka cyangwa se kuba wagaragaza ko na none hari abandi bagizweho ingaruka n’ikorwa ryawo ako kanya. Abo mwabonye harimo n’ibiro by’Akagari ka Mutsindo, turi gukorana na RTDA kugira ngo abo tubona bakwimuka tubabarire bimurwe n’Akagari tugiye kukimura kuko twasanze kadashobora guturana n’umuhanda kandi kari ahantu hahanamye ndetse twamaze no kubona ikibanza kazimukiramo.”

Mapambano yakomeje agira ati: “Ku baturage na bo hari gukorwa igenzura kuko umuhanda ugomba kurangira umuturage afite uko agera mu rugo; nta muturage tuzasiga aregetse. Uwo tuzabona adashobora kugera iwe, uwo tuzamwimura kuko umuhanda uracyari gukorwa kandi uzashyirwamo inzira zijya mu ngo z’abaturage gusa uwo tuzabona ko bidashoboka tuzamwimura nkuko abandi twabimuye.”

Umushinga mugari wo kubaka umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza ugizwe n’ibilometero 130Km, uri gukorwa mu bice bibiri. Icya mbere kigizwe n’umuhanda Ngoma-Bugesera ufite ibilometero 53, igice cya kabiri ni Kibugabuga- Nshinga-Gasaro mu Karere ka Nyanza ufite ibilometero 66.

NSHIMIYIMANA FAUSTIN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14