Arabiya Sawudite igiye gufasha ibihugu by’ Afurika bifite imyenda iremereye

Arabiya Sawudite igiye gufasha ibihugu by’ Afurika bifite imyenda iremereye

Arabiya Sawudite igiye kwemeza amasezerano afite agaciro kari hejuru ya miliyoni 500 z’amadolari n’ibihugu by’Afurika.

Ikigega gishinzwe iterambere cy’Arabiya Sawudite, kizasinyana amasezerano ya miliyoni 533 z’amadolari n’ibihugu by’Afurika.

Minisitiri w’imari wa Arabiya Sawudite, Mohammed Al-Jadaa yabivuze ejo ku wa Kane, mu nama y’ubukungu y’Arabiya Saudite n’Afurika, i Riyadh.

Jadaan yagize ati “Turimo gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo dushyigikire Ghana n’ibindi bihugu by’Afurika mu bijyanye n’imyenda yabyo”.

Minisitiri ushinzwe ishoramari w’Arabiya Sawudite, Khalid Al-Falih, nyuma yavuze ko amadolari arenga miliyari 700 y’igihugu cye, azava mu kigega cy’ishoramari rusange ‘azahindura ibintu’ mu ishoramari ku mugabane w’Afurika.

Minisitiri ushinzwe ibitanga ingufu, igikomangoma Abdulaziz bin Salman, nawe muri iyo nama, yasinye amasezerano ya mbere n’ibihugu by’Afurika, harimo Nijeriya, Senegali, Cadi na Etiyopiya, mu bijyanye n’ubufatanye mu bitanga ingufu nkuko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25