Umutwe wa M23 werekanye abasirikare b’Abarundi yafatiye ku rugamba

Umutwe wa M23 werekanye abasirikare b’Abarundi yafatiye ku rugamba

Umutwe wa M23 werekanye bamwe mu basirikare b’i Burundi bafatanyije na FARDC, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo kurwana na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, yavuze ko bafite imfungwa nyinshi z’intambara n’intwaro zafatanywe. Yagaragaje ko barwanye `n’umwanzi bakamusunika bakamwigiza inyuma.

Umusirikare muto w’Umurundi wafashwe witwa Ndikumana asobanura ko kugeza ubu ameze neza. Inumero imuranga mu gisirikare ni 83678 RH 27742, akaba abarizwa muri Batayo ya 412 muri Diviziyo ya Kane. Abarizwa kandi muri Kompanyi ya Kabiri iyobowe na Hazimana.

Imyitozo ya gisirikare yayikoreye mu Ntara ya Makamba ahitwa mu Mabanda mu 2018. Avuga ko yavukiye i Mwaro tariki 25 Werurwe 1993.

Mu buhamya bwe, Ndikumana yivugira ko tariki 19-20 Nzeri 2023. Yagize ati “Twahagurukiye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu mwambaro wa Congo batubwira ko intego (Mission) yacu ari ukurwanya M23”.

Agaragaza ko bageze ku kibuga cy’indege cya Goma muri Kivu y’Amajyarugu bagahita boherezwa mu nkambi nyuma bakomereza mu mirwano.

Ati “Tugeze ku rugamba ni ho nafatiwe na M23. Twagurukanye n’abasirikare 300 abandi sinzi umubare wabo”.

Hari amakuru avuga ko hari abasirikare b’abarundi bari mu mutwe w’ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bahisemo gufatanya na FARDC ndetse na FDLR kurwanya M23.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Ilaim

Ariko iyi mirwano izatuma haba amatora mu kwezi kumwe ra!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Gatare yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitegura inshingano z’ubuyobozi 26 Ugushyingo 2026 Saa 15:09
  2. Zambia: Imyigaragambyo yamagana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga yaburijwemo 26 Ugushyingo 2026 Saa 12:18
  3. Umuramyi Annette Murava na Gafaranga bongeye guteza urujijo 26 Ugushyingo 2026 Saa 12:03
  4. RDC: Abanduye Ebola barenze 12 000, abo imaze kwica barenga 5 900 26 Ugushyingo 2026 Saa 09:23
  5. Tanzaniya izinjiza hafi miliyari 2 z’amadolari y’Amerika mu irushanwa ‘PAMOJA AFCON 2027 26 Ugushyingo 2026 Saa 08:41